Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

Bugesera: Umuvuzi gakondo yahozaga abarwayi ku ngoyi/ uko bigenda

Mu karere Ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, Manirafasha Philomene, yatawe muri yombi akurikiranyweho ko ari umuvuzi gakondo uhoza abarwayi barwariye iwe ku ngoyi.

Amakuru avuga ko uyu Philomene afata abarwayi indwara zirimo n’izo mu mutwe akabafata akababohera ku biti bishinze mu nzu ye asanzwe azirikaho amatungo akababoha amaboko n’amaguru.

Uyu muvuzi gakondo yiyemerera ko impamvu aboha abarwayi akenshi baba bafite ibibazo byo mu mutwe.

Umwe ati “Ni nk’aba, baza bafite ikibazo cyo mu mutwe, bavuye i Ndera, byananiranye, Iyo dusanze ari abarwaye iby’amashitani yo mu miryango, duhitamo kubazirika ngo batagenda biriya ni ibitambaro biba bibaziritse.”

Nyirahabineza Gerturde, Umuyobozi w’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu we avuga ko hari abiyitirira uyu mwuga bakangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati “Tugenda duhura n’abavuzi gakondo batandukanye, aho tugenda tureba tukabona ko barenze ku mabwiriza bakabije ariko tukagerageza kwitabaza inzego z’ibanze, iz’umtekano. Twasanze yabacumbikiye biba ngombwa ko tubakurayo twitabaza inzego ariko turashimira n’ibitaro bya Mayange kuko byaje bigahita bibakurayo uwo mwanya nta gutinda.”

Mukantwari Bertherde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu muvuzi gakondo yatawe muri yombi.

Ati “Yatawe muri yombi, agiye gushyikirizwa inzego zindi zibishinzwe, yari akiri kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayange.”

Imbangukiragutabara z’ikigo nderabuzima cya Mayange zatwaye abo barwayi bari bashyizwe ku ngoyi ku bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Bumwe mu buryo babohwamo

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!