The Ben na Pamela bishimiye telephone yabo yagaruwe na Polisi y’u Burundi

Mu ijoro ryo ku wa 01 Ukwakira 2023, ubwo Umuhanzi The Ben yajyaga gusuhuza no guhura n’abari bwitabire igitaramo cyabereye i Bujumbura yibwe telephone.

Ubwo The Ben na Pamela baburaga Telephone bayisize ku meza, The Ben yagiye ku rubyiniro umugore we Pamela ayisiga aho bari bicaye asanga nyina, ubwo bagarukaga basanze ntayo.

The Ben na Pamela bakibimenya babimenyesheje Polisi, basubira kuri Hotel bari bacumbitsemo Polisi itangira iperereza.

Mu iperereza ryakozwe hatawe muri yombi abahungu bacyekwaga, bahatwa ibibazo bemera kugarura telephone.

The Ben arashimira igipolisi cy’u Burundi ku kazi keza bakoze.

SRC:The Choice

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *