Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeSIPOROBatanu bakurikiranyweho gutera amabuye imodoka ya Al Hilal Bengazi bagakomeretsa umwe bafashwe

Batanu bakurikiranyweho gutera amabuye imodoka ya Al Hilal Bengazi bagakomeretsa umwe bafashwe

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze guta muri yombi abantu 5 bazira gutera amabuye imodoka yari itwaye ikipe ya Al Hilal Bengazi ku myitozo, hamenekeye ikirahuri cy’imodoka hakabakomereka umwe mu batoza.

Ibi byakozwe n’abana ubwo iyi kipe yari igeze kuri Kigali PelĂ© stadium mbere gato yo kwinjira, byari ku wa 28 Nzeri 2023.

ACP Boniface Rutikanga, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko byabaye, avuga ko aba bana bagiye gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane impamvu babikoze.

Yagize ati “Bafashwe ejo uko ari batanu bakurikiranyweho gutera amabuye imodoka ya Al Hilal Bengazi yo muri Libya ndetse bakomeretsa byoroheje umwe mu batoza ku jisho. Hangijwe n’ikirahuri cyayo, Ntituramenya impamvu babikoze, tuzabashyikiriza RIB ibakoreho iperereza.”

ACP Boniface Rutikanga Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje aya amakuru yifatwa ry’abakurikiranyweho gutera amabuye imodoka ya Al Hilal Bengazi.

Kuri uyu munsi Rayon Sports irakira Al Hilal Bengazi mu mikino ya CAF Confederation Cup kuri Kigali Pelé stadium ari na ho umukino ubanza wabereye Al Hilal Bengazi ari yo yakiriye Rayon Sports urangira ari 1-1.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!