Friday, July 5, 2024
spot_img
HomeUBUTABERARusizi:Umwarimu ukekwaho gutorokana arenga miliyoni 1.5rwf yafashwe

Rusizi:Umwarimu ukekwaho gutorokana arenga miliyoni 1.5rwf yafashwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buremeza ko hafashwe umwarimu warumaze amezi atatu n’igice yihishahisha kubera amafaranga agera kuri miliyoni 1,776,500rwf ya bagenzi be babanaga mu kimina muri GS Cyato mu Murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakarenzo.

Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru cyatangarijwe na IlluminĂ©e Ingabire, umwarimu uhagarariye abandi muri GS Cyato, wari n’umugenzuzi muri icyo kimina ko Nahimana Theogene ashinjwa gutorokanamo ayo mafaranga, ngo baherukaga guca iryera uyu mugabo taliki 6 Nyakanga, ubwo yarategerejwe ngo bayagabane (kurasa ku ntego) nk’uko babyita, bongeye kumuca iryera taliki 26 Nzeri ubwo yaraje gusaba imbabazi ngo azayarihe mu byiciro kuko atayabonera rimwe.

Uyu mwarimu Ingabire akomeza avuga ko ku wa 24 Nzeri umugore wa Nahimana yazaniye uyu Mugenzuzi ibaruwa na kopi ebyiri zayo ngo yahawe n’umugabo we asaba imbabazi, ariko ntiyamubwira aho umugabo we aherereye, Ingabire niko kubura icyo yongeraho abibwira bagenzi be kuri telefone kopi azoherereza abandikiwe.

Uyu Nahimana yazindutse ku wa 26 Nzeri ajya ku muyobozi w’ikigo, avuga ko arambiwe kwihishahisha, yemera kuriha ayo mafaranga ariko akagaruka mu muryango we, avuga ko yemera n’icyo ubutabera bumutegeka cyose.

Komite igizwe n’abarimu batandatu bamugezeho mu masaha ya saa yine z’igitondo, abasobanurira ko ubwo yabikuzaga mbere amafaranga kuri SACCO ngo bucye ayazana bayagabane, yayashyize mu kabati yajya gusenga mu butayu nijoro agahura n’abagabo batatu bafit ingata mu ntoki basa naho bavuye mu kiraka cyo kwikorera.

Ntiyavuze niba abazi cyangwa atabazi, ahubwo ngo barahuye bamusaba kubavunjira, asubira mu rugo arabavunjira arangije afata amafaranga bamuhaye ayasubiza mu cyo yabitsemo yayandi kuko niyo yari abavunjiyeho.

Akomeza avuga ko umwe muri bo yamutiriye telefone ngo ahampagare, yayimusubiza akabona telefone yabaye agace k’ikaro ahita asubira aho yabitse ya mafaranga yose, agezeyo arayabura, yumva ataye ubwenge, ariko ntiyavuze niba yaragiye mu butayu cyangwa yarabiretse.

Umwe amubajije impamvu atabibabwiye mugitondo yavuze ko umugore ntabyo yari azi ko abitse amafaranga y’abandi, ikindi ngo yabuze uko ahinguka imbere ya bagenzi bamutegereje n’amafaranga kandi ntayo afite, yumva ko kubabwira ko ntayo afite bitari bwumvikane.

Yavuze ko hari ayo yari afite mu mufuka, avuga ko yateze Moto imugeza muri gare ya Rusizi, agahita atega imodoka ijya i Kigali, ngo yagaruye ubwenge nyuma y’ibyumweru bibiri anumva ko yahagaritswe ku kazi yumva ko kugaruka ntacyo byamara dore ko bahise batangira ibiruhuko.

Ingabire yagize ati “Ibyo bisobanuro ntibyatunyuze, twabifataga nk’amatakirangoyi, kuko nubwo yavugaga ko yabaga i Kigali, hari amakuru dufite y’uwamubonye mu karere ka Gatsibo, Iburasirazuba. kuko icyo twashakaga ari amafaranga yacu, yanayemeye, yanayasinyiye, yadusabye kuyishyura mu myaka ibiri turabyanga, yemera kwishyura igice kimwe mu kwa kabiri k’umwaka utaha ikindi mu kwa Karindwi ibyo twumva twabyemera.”

Kuko umurenge wakurikiraniraga ibyabaga byose hafi, uyu mwarimu Nahimana yajyanyweyo hanatumwaho umugore we wajyaga amuhakanira ngo bemere, basinye, imbere ya Noteri w’umurenge ko bazishyura aya mafaranga.

Akihagezwa yahise ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Nyakarenzo kuko ibyo yakoze ari icyaha, Ingabire avuga ko bizeye kubona amafaranga yabo kuko ubwo yabonetse barahabwa ubutabera bishyurwe vuba.

Nahimana Theogene yagejejwe ku Murenge akurwamo inkweto

Remera EugĂ©ne, Umuyobozi w’iri shuri yavuze ko n’ubwo yazindukiweho asabwa imbabazi, bagejeje ikirego cyabo mu butabera ngo bishyurwe, kandi ngo ntibazacika intege yo gukomeza ikimina cyabo.

Ntawizera Jean Pierre, Umuyobozi w’umurenge wa Nyakarenzo, yemeje ko aya makuru ari ukuri, avuga ko bari basanzwe baramenyeshejwe iki kibazo, bari gushakisha uwagikoze ngo aryozwe ibyo yakoze, gusa yarafashwe abyemera atagoranye, yemera no kwishyura.

Yagize ati “Ayo makuru ni yo, yafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo, nyuma y’amezi atatu n’igice ashakishwa. Ni icyaha cy’ubuhemu nikimuhama azagihanirwa hakurikijwe amategeko, kuba yari yarataye akazi yamaze gusimburwa, ibi bigaha abandi barezi isomo ryo kugira imyitwarire iboneye nk’ibyitegererezo muri rubanda. Twanabasabye kudacika intege mu gukomeza ikimina cyabo, tunabizeza ko bazabona amafaranga yabo byanze bikunze kandi vuba.”

Dr Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, abajijwe n’ikinyamakuru Bwiza iby’uko yazaguma ku kazi, avuga ko nagirwa umwere hazabaho isuzuma hakarebwa niba yasubizwa mu kazi cyangwa agafatirwa undi mwanzuru ku bijyanye n’akazi.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!