Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamagabe Umuvu w’imvura yaraye iguye watwaye umwana w’imyaka itandatu ahita apfa

Mu mudugudu wa Muganza, Akagari ka Gashiha, mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe, Umuvu w’imvura yaraye iguye ku wa 27 Nzeri 2023, watwaye umwana w’imyaka itandatu ahita apfa.

Iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ariko imuvu w’imvura watwaye umwana ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abatuye muri aka gace bavuga ko abarimu bo ku kigo Mutuyimana Vanessa watwawe n’umuvu w’imvura, babonye imvura ikubye bakabwira abanyeshyuri gutaha, bamwe barimo uwatwawe n’imvura imvura yaguye bataragera imuhira.

Nyirantagorama Fride, umuyobozi w’Umudugudu wa Muganza, yatangaje ko imvura yatwaye umwana yari nkeye kuko batashye itangiye kugabanyuka.

Aho yatwariye uyu mwana ngo ni hafi y’iteme ryakusanyirijwemo amazi yo mu muhanda, akaba ahamanuka ari menshi cyane ku buryo n’umuntu mukuru adacunze neza yamutwara.

Aho byabereye ni ruguru y’iwabo wa nyakwigendera kuko ngo haburaga nk’iminota itanu ngo agere iwabo.

Ubwo uyu mwana yanyereraga rero akagwa mu muvu ngo bagenzi bagerageje kumukurura ariko birabananira, bahuruza abantu bakuru bahageze basanga yagiye, batangira gushakisha bamusanga mu ntera y’ikirometero uvuye aho umuvu wamukuye ahantu mu kabande yahagamye mu mizi y’igiti.

Hildebrand Niyomwungeri, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko uyu mwana yishwe n’iyi mvura, ariko kandi iyi mvura yahiritse urukuta rw’inzu mu Murenge wa Kamegeri, ariko ngo ntawe rwagwiriye.

Mu Murenge wa Gasaka na ho inkuba yakubise abasore babiri bari mu nzu, bajyanwa ku bitaro bya Kigeme umwe yari arembye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!