Abaturage 17 bo mu murenge wa Burega,Akagari ka Butangampundu mu midugudu ya Kerera na Mayaga baguwe nabi nβikigage banyoye bikekwako gihumanye.
Kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 nibwo bazinduwe bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kiyanza baribwa mu nda baruka abandi bacibwamo nkβuko bivugwa nβumwe mu bababonye.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa abaganga, ibitaro bya Rutongo byohereza abaza gutanga ubutabazi bwβibanze.
Bafashijwe ariko kuri ubu hari abaraye mu bitaro bikuru bya Rutongo, nkβuko Gitifu wβumurenge wa Burega Kabayiza Alcade yabitangarije UMURUNGA
Ati:β Nibyo banyoye ibigage bibagiraho ingaruka twabyiriwemo ariko uko bari 17 bagize ikibazo kugeza kuri ubu batashye hakaba hasigaye 7 baraye ku Kigo Nderabuzima cya Kiyanza nβabandi 2 bajyanywe ku bitaro bya Rutongo.
Amakuru avuga ko ibi bigage babinyoye ku muntu witwa Papias usanzwe abicuruza. Babinyoye ngo bavuye mu itsinda ku Cyumweru, birangira bibaguye nabi.
Bimaze iminsi bivugwa hirya no hino ko ubushera nβibigage birimo kugwa nabi ababinnywa ndetse hakaba nβigihe hari abo byambuye ubuzima.
Soma inkuru isa nβiyi yβibiherutse kubera mu murenge wa Cyinzuzi uhana imbibi nβuyu wa Burega β¦
One thought on βRulindo: Burega banyoye ikigage bikekwa ko gihumanye babiri bari mu bitaroβ