Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali:Umwe mu banyonzi yivugiye ko azajya ashikuza abantu telefone aho kwicwa n'inzara.

Kigali:Umwe mu banyonzi yivugiye ko azajya ashikuza abantu telefone aho kwicwa n’inzara.

Umwe mu banyonzi bakorera mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Nzeri 2023, yatangaje ko Polisi yaje ikabafatira amagare ikajya kuyafunga kandi nta tegeko bishe.

Aba banyonzi kandi bavuze ko basigaye bafatwa batazi icyo bazira bakajya gufungirwa mu nzererezi kwa Kabuga.

Umwe mu banyonzi utatangaje amazina ye waganirije BTN TV, yavuze ko azemera akajya ashikuza abantu telephone aho kugira ngo we n’umuryango we bicwe n’inzara.

Yagize ati “Dusigaye tubona baza bambaye sivire bakwatwambura amagare yacu bagahita batwambika amapingu bagahita batujyana mu nzererezi kwa Kabuga tutazi icyo tuzira, ntituzi ngo bashinzwe iki kuko ntibatwereka amakarita y’akazi.”

Aho umunyonzi yavuze ko aho kugira ngo yicwe n’inzara azajya kwiba amatelephone yagize ati “Ntabwo ari iterabwoba, mubyumve neza aho kugira ngo umuryango wanjye wicwe n’inzara nzajya kwiba telephone wenda bazandase.”

Uyu munyonzi yakomeje avuga ko abakabaye babakemurira ikibazo babaka isuka yabo ibatunze, avuga ko kandi bizatera bamwe imico mibi kuko bamburwa amagare batarayishyura aho bayikopesheje.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko abanyonzi bose bagiriwe inama y’uburyo bazajya bitwara mu muhanda ubyica akajya ahabwa igihano.

Yakomeje avuga ko uzajya akora andi makosa yose azajya ahanwa, ntibakite ku masaha ngo nti barenza saa kumi n’ebyiri gusa.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!