Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Abana 2 birakekwa ko bishwe n’imyumbati bariye

Intara y’Uburengerazuba mu karere ka Rutsiro umurenge wa Nyabirasi haravugwa inkuru y’urupfu rw’abana babiri bikekwa ko bishwe n’imyumbati bariye mugihe abandi babiri barembeye kwa muganga.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa gateganyo TEGAMASO Patience yahamirije Itangazamakuru  ayo makuru.

Ati:” Abana babiri nibo bitabye Imana abandi barimo kwitabwaho kwa muganga,harakekwa imyumbati ya gitaminsi bagaburiwe n’umuturanyi”

Akomeza avuga ko uyu mubyeyi wa bagaburiwe imyumbati ya gitaminsi nta mutima mubi yari agamije kuko bayisangiye n’abana be.

Muri abo bana bari kwitabwaho umwe arembeye mu bitaro bya Gisenyi undi ari ku kigo Nderabuzima cya Nyabirasi.

Ivomo:RwandaNews24

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!