Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeSIPORORayon Sports vs AL HilalSC: Umukino uzabera mu muhezo- Menya impamvu zose

Rayon Sports vs AL HilalSC: Umukino uzabera mu muhezo- Menya impamvu zose

Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Nzeri 2023,  hateganyijwe umukino uzahuza Rayon Sport, yo mu Rwanda na Al Hilal Benghazi, yo muri Libya, mu guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, i Kigali ku kibuga kitiriwe Pele, umukino uzaba nta mufana uri ku kibuga.

Ibi bije nyuma y’ubusabe bw’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya, yasabye ko umukino wayo na Rayon Sports wazaba nta bafana bahari,maze impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ukabibemerera.

Aya makuru yatangiwe kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Nzeri 2023, mu kiganiro umutoza na kapiteni ba  Rayon sports bahaye abanyamakuru, ubwo bagarukaga ku myiteguro mbere y’uko bahatana na Al Hilal SC yo muri Libya.

N’ubwo  umukino uzakinirwa mu Rwanda, kuri Kigali Pele Stadium, ni ikipe ya Al Hilal Benghazi izaba yakiriye umukino, nyuma y’uko habaye Ibiza muri Benghazi mui Libya, ubwo Rayon Sports yajyagayo maze iyi ikipe igatangaza ko ititeguye gukina mu gihe bari mu kiriyo cy’abahitanywe n’ibi biza byahitanye abasaga ibihumbi bitandatu. Icyo gihe ku busabe bw’iyi kipe n’ubworohe bwa Rayon Sports , umukino warasubtswe ndetse byemezwa ko imikino yombi izabera I Kigali byaje no gushimangirwa na CAF.

Byakomeje guhwihwiswa ko iyi kipe ishobora no kutagaragara muri iyi mikino, rayon Sports ikaba yakomeza idakinnye, gusa ikipe yaje kugera ikigali yongera gutanga ubusabe mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika , CAF, ko yakina nta bafata bari muri stade, ndetse ko nta tangazamakuru ryemerewe kwerekana uyu mukino.

CAF nayo yarabyemeye, Rayon Sports ibi yongeye kubishimangira muri iki kiganiro, gusa ihamya ko izakora ibishoboka igashimisha abafana bayo n’ubwo batazaba bari ku kibuga.

Ibi byaje bikurikira ubutumwa Rayon Sports yari imaze iminsi inyujije kuri twitter, igira iti’’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, (CAF), yatwandikiye yemeza ubutumwa bwa Al Hilal Benghazi bwo gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup nta bafana bahari.’’

Umukino ubanza uraba kuri iki cyumweru taliki ya 24 Nzeri 2023, kuri Kigali Pele Stadium, I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hanyuma uwo kwishyura uzabe ku cyumweru gitaha ku italiki ya 30 Nzeri 2023, I Kigali, ikipe izasezera indi izahita ikomeza mu matsinda.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!