Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNgororero: Umukobwa ararira ayo kwarika nyuma yo kwishyurira umusore kaminuza ngo amurongore...

Ngororero: Umukobwa ararira ayo kwarika nyuma yo kwishyurira umusore kaminuza ngo amurongore akamutera ishoti

Mu ntara y’Uburengerazuba akarere ka Ngororero mu murenge wa Nyange mu Kagari ka Mbuganyana,umukobwa witwa Mizero Rosine ufite imyaka 28 y’amavuko,araririra mu myotsi kubera umusore wamuhemukiye ubu akaba arimo kuzenguruka mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi asaba  kurenganurwa avuga ko yakorewe ubuhemu n’umusore witwa yarihiye kaminuza amwizeza ko azamurongora bakabana nyuma akaba amweretse igihandure.

Mizero Rosire ahamya ko we na Uwizeyimana Jean Claude  bakundanye bakiri bato aho bigaga mu mashuri abanza baza gutandukana bageze mu mashuri yisumbuye,baza kongera guhura barangije kwiga amashuri yisumbuye aho umusore yigishaga mu mashuri abanza, umukobwa yarahisemo inzira y’ubucuruzi, ari naho bakomeje gukundanira banatangira gupanga imishinga bakorana izabageza no gushakana, Rosine arihira Jean Claude kaminuza ibyari nk’ingwate y’urukundo yasoza kwiga bakabana.

Yagize ati:”Twakundanye kuva cyera,namuhaye ibirenze umutima wanjye, kuko namukundaga cyane,turangije amashuri yisumbuye we yigishaga mu mashuri abanza njyewe ngana ubucuruzi kuko narimfite akabari na Resitora,tuza kumvikana ko akomeza amashuri ariko nta bushobozi yari afite biba ngombwa ko murihira ajya kwiga muri PIASS Rubengera,twumvikana ko nasoza kwiga tuzabana tugakora ubukwe akangira umugore we byemewe n’amategeko.”
Rosine, yakomeje avuga ko mu gihe Jean Claude yigaga yamurihiye amafaranga arenga Miliyoni 3.5,ariko yatunguwe n’uko amasezerano bagiranye Jean Claude yatangiye kuyica kugeza amubwiye ko atakimukunda.

Yakomeje agira ati:”Yarangije amasomo ntiyantumira muri defense ye ndetse na Graduation ntabwo yantumiye,mubajije impamvu atakinyitaho nk’umukunzi we ambwira ko atakinkunda icyo yanshakagaho ari ukwiga none arabirangije arimo ahembwa neza.”

Uyu mukobwa arimo gutakambira umuhisi n’umugenzi avuga ko yakorewe ubuhemu asaba,ko uyu musore yakwita byibura kubana babiri babyaranye.

Uwizeyimana Jean Claude we ibyo uyu mukobwa avuga arabihakana,akavuga ko yabijyanye mu rwego rw’Abunzi ategereje imyanzuro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange aganira na TV1, dukesha iyinkuru ,yavuze ko ikibazo bakizi.

Yagize ati:”Baratugannye tubagira inama biranga, bakwiyambaza inkiko kuko nta masezerano ahari yanditse bagiranye twashingiraho dukemura ikibazo”.

Ni kenshi abantu bakoreshwa n’urukundo nyamara nyuma ugasanga umwe ahemukiye mugenzi we mu gihe yamwitangiye azi ko arimo kubaka urukundo rwabo nyamara bikarangirira mu matage.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!