Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali:Umuntu utaramyekana asize umwana mu rusengero arigendera ntiyagaruka.

Mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umubyeyi wahengereye abandi bari gusenga, maze asiga umwana mu rusengero agenda ubutagaruka.

Ibi byabaye ku Cyumweru bibera mu Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (UPR), bibera mu mudugudu wa Kibagabaga.

Uyu mubyeyi utarahise amenyekana, ubu ari gushakishwa ngo arere umwana we, nk’uko ubuyobozi bw’Itorero bubitangaza.

Nahimana Gervais, Pasiteri uyobora iri torero, yatangarije Kigali today dukesha iyi nkuru ko ababyeyi b’uyu mwana bazakomeza gushakishwa, kuko uyu mwana nawe agomba kugira umuryango n’ubundi burenganzira bwe.

Yakomeje avuga ko niba hari umubyeyi wataye uyu mwana ku bushake, yatera inambwe akihana iki cyaha, akigaragaza.

Yagize ati “Ariko natinda bizatugora kumumuha, kuko uyu mwana ni uwacu twese, hari abatangiye kuvuga ngo ‘mwakanyihereye’ ariko si ugupfa kumutanga.”

Yakomeje avuga ko umubyeyi we nakomeza kubura, azashakirwa ahandi arererwa kugira ngo nawe ahabwe ibyo abana bakenera byose.

Kuri ubu uyu mwana ari kurerwa na Mutegarugori Clarisse ufite nimero ya Telephone 0788616026, mu gihe hagishakishwa uwaza agaragaza ko uyu mwana ari uwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!