Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKayonza:Umugabo arashakishwa hasi hejuru nyuma yo gufata umugore ku ngufu akanamukomeretsa.

Kayonza:Umugabo arashakishwa hasi hejuru nyuma yo gufata umugore ku ngufu akanamukomeretsa.

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama, umugabo yafashe umugore ku ngufu aranamukomeretsa cyane ku buryo uyu mugore akirwariye mu bitaro bya Rwinkwavu.

Ntagwabira Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, yatangaje ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage batangiye gushakisha uyu mugabo.

Yagize ati “Ni umugore w’imyaka 33 wafashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 37 wari umushumba, uwo mugore yahanyuze nijoro, ni ahantu mu nzuri. uwo mugabo rero yahise amusingira amufata ku ngufu aranamukomeretsa, ubu ari mu bitaro bya Rwinkwavu niho arwariye.”

Gitifu Ntagwabira Oswald yakomeje avuga ko bakimara kubimenya inzego z’umutekano n’iz’ibanze bahise batangira gushaka uyu mugabo kuko yahise atoroka.

Yavuze ko uyu mugabo hagiye kubaho ubufatanye ku mpande zose, kugira ngo aryozwe ibyo yakoze bibe isomo ku bandi.

Gitifu yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira mbi bakanyura mu nzira zifite umutekano, kandi abasaba kwirinda gukora ibyaha nko gufata ku ngufu no gusambanya abana kuko bihanishwa ibihano bikomeye.

SRC:Izacunews

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!