Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAMusanze: Umugabo yakubise umugore we amuhindura intere amusanze kwa muganga ahita afungwa

Musanze: Umugabo yakubise umugore we amuhindura intere amusanze kwa muganga ahita afungwa

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro ho mu Kagari ka Kibuguzo, umugabo yakubise umugore we amuhindura intere, nyuma amusanga kwa Muganga yari yajyanywe n’abandi, abaturage bahita bahuruza bakeka ko yaje kuhamuhuhurira, ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugabo biravugwa ko yakubise umugore we ku wa mbere taliki 18 Nzeri 2023, amuziza ko yamaze imitungo y’umuryango ayijyana iwabo, amukubita imigeri mu kiziba cy’inda ndetse akanamukubita umutwe ku rukuta rw’inzu.

Ubwo ibi byabaga abaturanyi batabariye hafi bahita bajyana uyu mugore kwa Muganga ku Kigo Nderabuzima cya Shingiro ngo yitabweho n’abaganga, hashize umwanya batungurwa no kubona umugabo w’uyu mugore yinjiye mu cyumba bari barwarijemo uyu mugore, avuga ko aje kumurwaza.

Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro yagize ati “Nk’umuntu warumaze gutera imigeri umugore we yo mu nda, yanamukubise ku gikuta, bahise bakeka ko ari amayeri ngo yigaragaze nk’umuntu wamukubise atabishaka, atabigambiriye. Batekereza ko yaba ari ukujijisha ngo agaragaze ko amufitiye impuhwe.”

Ngo si ubwambere amukubita, Hanyurwabake yakomeje agira ati “Niyo mpamvu abantu babirebye bagakeka ko yanahamuhuhurira, babimenyesha ubuyobozi, tumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo zikurikirane, zinasesengure niba yarekurwa cyangwa agakurikiranwa.”

Ibyo umugabo ashinja umugore we, biragoye kubyemeza kuko nta rwego yigeze abiregera ngo bamenye uko bimeze.

Hanyurwabake yakomeje aburira abagabo n’abagore kwirinda ikintu cyose cyaba imbarutso y’amakimbirane, anabashishikariza kujya batangira amakuru ku gihe ku bitagenda neza hagati y’abashakanye ngo bishakirwe ibisubizo, aho kwihanira.

Ati “Bakwiye kujya bagisha inama inzego zibegereye mu gihe babona ko hari ibitagenda neza hagati yabo, byaba ngombwa bakiyambaza amategeko kuko ateganya uburyo bwose bushoboka bwabafasha gukemura ibibazo byabo amazi atararenga inkombe.”

Izindi nama agira abaturage ni ukwirinda gushaka batarageza imyaka ibimerera gushyingiranwa mu mategeko, kuko uyu mugore wakubiswe afite imyaka 19 itamwemerera gushyingirwa muri Leta.

Urugomo ndetse no guhoza ku nkeke, biri mu byaha bihanwa n’amategeko abantu baburirwa kwirinda.

SRC:Kigali Today

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!