Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Kazungu bamwe mubo yishe ngo yabatetse mu isafuriya.

Amakuru amaze kumenyekana, agaragaza ko Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu mu Karere ka Kicukiro, bamwe yagiye abica mu buryo bw’agashinyaguro ku buryo hari abo yatetse mu isafuriya.

Hashize iminsi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi uyu mugabo w’imyaka 34, akekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

Umunsi ku wundi hagenda hamenyekana amakuru mashya kuri dosiye y’uyu mugabo uzwi nka Kazungu Denis watawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023 aho ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza mu Mudugudu wa Gishikiri.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 11 Nzeri 2023, nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze ku byaha Kazungu Denis yari akurikiranyweho.

Kuri ubu Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko bwamaze kuregera urukiko dosiye ye ndetse urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruteganyijwe kuri uyu wa Kane mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru IGIHE ifite dukesha iyi nkuru ni uko ibyaha Kazungu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bigera ku icumi yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe ngo ariko babiri yabatetse mu isafuriya akaba ari yo mpamvu batababonye imibiri yabo ubwo bakoraga iperereza.

Mu gihe ibyaha akurikiranyweho yabihamywa n’inkiko, Kazungu Denis yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!