Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali: Uwo bikekwa ko afite ubumuga bwo mu mutwe arakekwaho kwica umuntu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 18 Nzeri 2023, mu mudugudu wa Mugeyo, akagali ka Mbandazi, mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo, ho mu mujyi wa Kigali  umukecuru witwa Akimana Clementine yakubiswe isuka nuwo abaturage bavuga ko afite ubumuga bwo mu mutwe ahita yitaba Imana.

Ubwo umunyamakuru w’UMURUNGA.com, yahageraga yasanze bikimara kuba abaturage bacitse ururondogoro, gusa bamuhamiriza ko uyu ukekwaho kuvutsa ubuzima uyu mukecuru abana n’ubumuga bwo mu mutwe cyane ko yigeze kuba yitabwaho mu bitaro byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe by’i Ndera CAREAS.

Ngo intandaro ya byose birakekwa ko  Niyigena Justine, wishe uriya mukecuru, yaba yari afitanye amakimbirane na mukuru we Nyirangayabanzi Madarina, aho yaje ari we ashaka kuyikubita, nyuma yo kurwanira iyi suka,  Madarina atabawe n’umwana we amucitse umujinya urakomeza ngo ashaka kuyikubita undi muntu tutahise tumenya.

Niyigena Justine, ngo yaje guhura na Akimana Clementine, ahita amukubita isuka aramwica

Nyirangayabanzi Madarina, mukuru wa Justine,aravuga ko yaje akabanza kurwana nawe ati”Yaje abanza kurwana nanjye ankubita isuka ntabarwa n’umwana wanjye”

Amakuru UMURUNGA.com wamenye ngo uwishwe yari agiye gukora muri VUP kuko asanzwe ukubura mu muhanda.

Andi makuru twabwiwe n’abaturage ngo ni uko uyu Niyigena Justine afite impapuro zo kwa muganga zemera ko abana n’ubumuga bwo mu mutwe.

Kugeza ubu umurambo wa Akimana Clementine, uracyari aho yiciwe, mu gihe Niyigera Justine, wamwishe, we yahise afatwa n’irondo ry’umwuga ku bufatanye n’abaturage.

Ibindi kuri iyi nkuru turacyabikurikirana…

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!