Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagari ka Nyakabungo ho mu Mudugudu wa Gitaba mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2023, haravugwa inkuru y’umugabo wakubiswe izatagira ingano, ni nyuma yaho nta minsi myinshi ishize, hari undi wakubiswe urushyi agashiramo umwuka.
Kuri ubu rero haravugwa inkuru y’umugabo witwa Manirarora Jean Pierre uzwi ku izina rya Tekenesiye w’imyaka 29 wakubiswe agahindurwa intere kugeza ubwo agiye muri koma.
Ibi byabaye mu masaha ya saa yine n’iminota mirongo itatu (10h 30) z’ijoro, ubwo umugabo witwa RUGAMBA asaba Tekenesiye kumurangira Televiziyo yo kugura akamuhemba komisiyo y’ibihumbi bibiri (2000 frw).
Amakuru dukesha hanga news avuga ko ubwo uyu mugabo yahamagarwaga yabyutse bajya mu kabari, RUGAMBA n’uwitwa François bagurira Tekenesiye igice cy’inzoga ya Gorilla bavanga muri energy baranywa.
Amakuru akomeza avuga ko ubwo ibi byabaga hari hari uwitwa Sigisi, François nyiri kabari na Gatete, bigeze mu masaha ya saa sita haje undi witwa Musabyimana Emmanuel umuvandimwe wa François yaka inzoga baranywa, rero bigeze saa munani nibwo bateraniye kuri Manirarora baramuhondagura.
Aba bagabo bose bafatanyije guhondagura Manirarora, bamwambura ibihumbi 16, 300 frw bamwaka na telefone ye, uretse Gatete wagerageje ku mukiza akabona uko yiruka nabwo bakamukubita umujyenda bamugeza nko muri metero 800 akikubita hasi, bahita bamutsindika mu miyenzi baziko yapfuye barahamusiga barigendera.
Mu masaha ya saa kumi n’imwe aba bagabo baje kugaruka, bahasanga umugore we n’undi mugabo baza babaza ati ‘ese ntarapfa?’ abandi nabo bati ‘yapfuye’.
Mubyo bakoresheje bakubita uyu mugabo rero harimo n’inyundo itera imisumari, umugore we yaje kubona moto arayitega ajyana umugabo we kwa Muganga, ku Kigo Nderabuzima cya Gihogwe abaganga bamwitaho nk’uko MUKAMUHANDA Séraphine uyobora iki Kigo yabitangaje.
Ubwo uyu mugabo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko yoherejwe ku bitaro bya Kibagabaga ngo anyuzwe mu cyuma, barebe ko ntakindi kibazo afite, kuko yakubiswe inyundo mu mutwe nyuma yo kumuniga. hari hagitegerejwe kandi umuganga wa Santé Mantal ngo amusuzume arebe ko ntakindi kibazo.