Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPolisi irashe Pasiteri wifatanyaga n'agatsiko k'amabandi.

Polisi irashe Pasiteri wifatanyaga n’agatsiko k’amabandi.

Umupasiteri wo mu Ntara ya Migori muri Kenya yarashwe na Polisi yaho, ubwo yafatanwaga n’agatsiko k’abajura bajengereje rubanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa gatanu, Polisi igaragaza ko uyu mupasiteri yakoranaga n’amabandi yari yarazengereje abaturage bo mu Ntara ya Migori.

Raporo yavuye mu iperereza ryerekana ko aya mabandi yarafite imigambi yo kuyogoza ubucuruzi bukorerwa mu mujyi wa Migori, Ariko Polisi yabagabyeho igitero yica batatu mu bacyekwaga.

“Ku bufatanye n’abashinzwe iperereze ku byaha bo ku cyicaro gikuru cya Polisi, abo bantu batatu bakekwaho kuba abagizi ba nabi bishwe nyuma yo kurasana na Polisi.”

Ikindi Kandi Polisi yataye muri yombi abandi batatu muri iki gikorwa cyo guhashya udutsiko tw’abagizi ba nabi.

Peter Kimani, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Migori niwe wari uyoboye iki gikorwa, bafashe imbunda ya AK47, amasasu n’ibindi bintu.

Raporo kandi igararagaza ko banyakwigendera bakuwe ahabereye ibi byose, bakajyanwa ku bitaro bya Migori ngo bakorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Biteganyijwe ko abakekwa batawe muri yombi bagezwa imbere y’urukiko vuba, ni mu gihe abagizi ba nabi bo bakomeje guhashya rubanda.

Polisi yo ikomeje guhiga batatu batorotse bari Bari muri iki gitero.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!