Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUCongo yubuye ibirego byayo iregamo u Rwanda.

Congo yubuye ibirego byayo iregamo u Rwanda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa kane yongeye kubura ibirego irega u Rwanda, iruhamya ko ari intandaro y’ibibazo by’ugarije rubanda mu burasirazuba bwa RDC.

Hari mu kiganiro n’itangazamakuru Patrick Muyaya Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho na mugenzi we Rose Mutombo w’Ubutabera bagiranye n’abanyamakuru.

Mu kiganiro cyakorewe i Kinshasa aba baminisitiri bombi badahwema gushinza u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko u Rwanda ntirusiba kubihakana rwivuye inyuma.

M23 nyuma yo kubura imirwano n’ingabo za Congo mu mpera za 2021, M23 ubu hari uduce dutandukanye yigaruriye iyoboye two muri Kivu y’amajyaruguru.

Muyaya yagize ati “hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ibyaha ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23.”

Yavuze ko intambara y’uriya mutwe wa M23 n’ingabo za Congo, abarenga Miliyoni 2.3 bahunze ingo zabo, naho amashuri arenga 300 arasenywa andi afatwa bugwate.

Yunzemo ko iyo mirwano yanangije pariki y’Igihugu y’Ibirunga ya Virunga, byatumye Congo ihomba Miliyoni z’Amadorari y’Amerika.

Ikindi kandi ibi byateye abaturage bo muduce tuberemo imirwano bakurwa kuri Lisiti y’itora, ibi bishobora kugira ingaruka ku matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kuboza.

RDC yongeye kubura ibirego, mbere y’iminsi mike ngo i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Nta gihindutse biteganyijwe ko Kinshasa izanyuza muri iyi nteko ikibazo cyayo ko u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi birimo ubwicanyi ingabo zayo ziherutse gukorera mu mujyi wa Goma, ndetse n’itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Stanis Bujakera ; ibiri mu byatumye amahanga ashyira igitutu kuri Congo.

SRC:Bwiza

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!