Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali: Itanura ryagwiriye umuntu ahita yitaba Imana.

Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Rusororo akagari ka Ruhanga itanura rya gwiriye umuntu ahita apfa.

Ibi bikekwa ko byaba byabaye mu ijoro ryakeye aho bimenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane 14/09/2023 bimenyekanye ari uko basanze ryaguye hagarara ibirenge gusa,bigakekwako ryaguye mu ijoro ryakeye bitewe n’imvura nyinshi yaraye igwa.Abaturage baganiriye na www.umurunga.com batubwiye ko batamuzi kuko atagiraga aho aba yirirwaga muri Sentere ya Rugende.

Ubwo twahageraga twasanze inzego z’ibanze,izumutekano, ndetse Polisi na RIB n’abaturage batandukanye barimo gukuraho amatafari ngo babashe gukuramo umurambo.

Uyu mugabo wagwiriwe n’itanura bivugwa yavuka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gahengeri.

Umurambo ukaba wajyanwe ku Bitaro bya Masaka.

Abaturage bari baje kureba uko bamukuramo.

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!