Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Polisi y’u Rwanda: Impinduka ku masite akorerwaho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga

ITANGAZO

1. Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu bari bariyandikishije gukorera ibizamini kuri site za Gasabo/Remera, Nyarugenge/Gakoni, Kicukiro/Busanza, Bugesera/Addition, Rubavu/Addition,Musanze/Addition na Rwamagana/Addition, ko guhera tariki 18 Nzeri 2023, ibizamini bizajya
bikorerwa kuri site zikurikira:

a. Site Gasabo/Remera yimuriwe kuri site Gasabo/Gisozi
b. Site Nyarugenge/Gakoni yimuriwe kuri site Nyarugenge/Kariyeri
c. Site Kicukiro/Busanza yimuriwe kuri site Kicukiro/Gahanga
d. Site Bugesera/Addition yimuriwe kuri site Bugesera/Nyamata
e. Site Musanze /Addition yimuriwe kuri site Musanze A
f. Site Rubavu /Addition yimuriwe kuri site Rubavu A
g. Site Rwamagana/Addition yimuriwe kuri site Rwamagana A

2. Abasabye gukora ibizamini byo ku rwego rwa D1 na E kuri site za Gasabo,
Nyarugenge na Kicukiro bazakorera ku kibuga cya Apaforme Driving School giherereye mu Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

3.Kuri site zitavuzwe haruguru, ibizamini bizakomeza gukorerwa ku bibuga bisanzwe bikorerwaho. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara izi nimero: 118/ 0798311190/ 0798311197.

ACP Dr. Stiven Rukumba , Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga , niwe wasinye kuri iri tangazo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!