Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Libya: Umwuzure umaze guhitana abantu 3000 abandi ibihumbi 10 baburiwe irengero

Ku munsi wa kabili taliki 12 Nzeri 2023, igihugu cya Libya kibasiwe n’umwuzure ndengakamere aho kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu basaga ibihumbi bitatu bamaze gupfa, ibihumbi icumbi baburiwe irengero, amazi menshi yasenyutse n’imihanda irariduka.

Khalifa Haftar, umuvugizi wa gisirikare mu gace k’Uburasirazuba, bwibasiwe cyane, yatangaje ko uyu mwuzure umaze kwangiza ibintu bitagira ingano, aho abantu ibihumbi byinsi bamaze kuhasiga ubuzima, ndetse ngo hari n’ababuze, aho ngo ikizere cyo kubasanga bagihumeka umwuka w’abazima bikigoye.

Khalifa Haftar

Intandaro y’ibi byose, ngo ni umugezi uherereye mu gace k’Uburasirazuba bwa Libya wuzuye ugasandara mu ngo z’abaturage batuye hafi yawe, aho ngo amazi menshi yivanze n’ibyondo yiroshye mu mazu, mu mihanda n’ahandi bikangiza byinshi birimo no guhitana ubuzima bwa muntu.

Taqfiq Shukri, ni umuvugizi w’umwe mu miryango itabara muri Libya uzwi nka Red Crescent, yatangaje ko kugeza ubu abamenyekanye bamaze kuburira ubuzima muri iki cyiza , ari ibihumbi bitatu, naho abagishakishwa ngo ni ibihumbi 10.

Uyu mugabo akomeza avuga ko uyu mwuzure watumye abantu benshi bakwirwa imishwaro ushyira icuraburindi mu buzima bwo mu gace no muri Libya muri rusange.

Nyuma y’uko ingomero rutura ebyiri z’amazi zari zihatse izindi muri kariya gace zisandaye, umugi wose wasiye usandaramo amazi bigorana kuyahagarika.

Amashusho n’amafoto yagaragaye, yafatiwe ku kiraro cya Derna, hatuwe n’abasaga 100000, yagaragazaga ko inzu zaridutse zikagwa mu mazi yari yamaze kuzirengera.

Ibi bibanye nyuma y’imvura ikaze yaguye muri iki gihugu guhera ku cyumweru gishize, ndetse harimo inkubi y’umuyaga wiswe Daniel, wangije byinshi mu bihugu bituye ku nyanja ya Mediterane, harimo nka Burugariya, Ubugiriki, na Turukiya.

Umugi wa Derna, wibasiwe, uherereye ku birometero 250, uvuye mu mugi wa Benghazi, ukikijwe n’imisozi n’imigezi ikunze gukama mu gihe cy’izuba, imvura yagwa ukuzura ibyondo n’amazi menshi.

Uyu mugi kandi ufite ibiraro byinshi bitewe n’imiterere yawo, bigenda bihuza uduce dutandukanye tuwuherereyemo.

Abantu bahitanywe n’ibi biza ngo bashobora kuba benshi nk’uko wa muryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix rouge, wabiteguje.

Amashusho yagaragajwe na televiziyo ya Libya, agaragaza imibiri y’abantu bagera kuri 12, bazingiye mu mashitingi, hategerejwe ko hamenyekana imyirondoro yabo ngo bashyingurwe.

Hari indi mibiri myinshi yagaragaye mu gace ka Marthouba, agace gaherereye mu birometero 30, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Derna.

Ku wa mbere taliki 11 Nzeri 2023, hari hashyinguwe mu mva rusange, abagera kuri 300, gusa hari benshi bagishakishirizwa mu migezi yiroha mu nyanja ya Mediterane.

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!