Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali: Umugabo yishwe n’urushyi yakubiswe

Ku italiki ya 10 Nzeri 2023, mu mudugudu wa Rwankuba, akagali ka Agateko, mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo habaye urupfu rw’umugabo witwa Hakizimana Innocent bikekwa ko yahitanywe n’urushyi yakubiswe na Sibomana Jean Pierre.

Hatangimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ibi byabereyemo, yatangaje ko intandaro ya byose ari ubusinzi, ati”Ejo saa tatu z’ijoro Sibomana Jean Pierre, yagiye kuvunjisha ashaka ibiceri, ahura na Hakizimana Innocent, ariko ngo yari yasinze.Aramubwira ngo ‘kuki ugurira abagore wowe ntungurire’.Undi rero amukubita urushyi aragwa.”

Ngo ibi bikimara kuba bagerageje kwihutana uyu mugabo kwa muganga mu ivuriro ryigenga hafi aho, ariko kuri uyu wa mbere mu gitondo, uyu mugabo yaje gushiramo umwuka.

Mu nama uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yagiriye abaturage, yabasabye kwirinda gukoreshwa n’ubusinzi, ndetse bakirinda no kwihanira.

Sibomana Jean Pierre, ukekwaho kwica mugenzi we, ngo asanzwe arangwa n’ubusinzi.

Mu gihe ukekwaho icyaha cyo kwica mugenzi we amukubise urushyi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jali, umurambo wa nyakwigendera, wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!