Perezida w’Amerika Joe Biden yahembye umudari wo hejuru cyane mu gisirikare cy’icyo gihugu umupilote w’indege ya kajugujugu wo mu gihe cy’intambara yo muri Vietnam wirengagije itegeko yari ahawe, akarokora bagenzi be.
Kapiteni uri mu kiruhuko Larry Taylor, w’imyaka 81, yambitswe umudari w’icyubahiro uzwi nka ‘Medal of Honor’, awuhererwa mu biro bya Perezida w’Amerika, White House.
Mu mwaka wa 1968, yatwaye kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa Cobra, ayijyana ahari harimo kubera imirwano, arokora abasirikare bane b’Amerika bari bari hafi yo kwicwa.
Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko ibyo yakoze bitari byarigeze na rimwe bigeragezwa n’undi musirikare.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa Kamena (6) mu 1968, itsinda ry’abasirikare bakora irondo ry’ubutasi babanza imbere kure, ari na bo Taylor, icyo gihe wari ufite ipeti rya ‘First lieutenant’ (1st Lt), yarokoye, ryarashweho bikomeye ndetse rigotwa n’abasirikare b’umwanzi hanze y’umujyi wa Ho Chi Minh City, muri Vietnam.
Mu gihe yari asigaje ibitoro bicye mu ndege kandi inafite amasasu macye, yakoze ibitero byo kurasa yegereye ku butaka, mu gihe abasirikare b’umwanzi na bo bamurasagaho bikomeye bari ku butaka mu gihe cy’iminota hafi 30.
Amaze kubona ko inzira rya tsinda ry’abasirikare bagenzi be ryari ririmo gushaka kunyuramo rihunga yari umutego ryari kwicirwamo, yakoresheje radio ye y’itumanaho rya gisirikare (iyi izwi nk’icyombo), ababwira indi nzira yo kunyuramo bahunga.