Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Abantu 45 bafashwe n’indwara y’amaso, yahangayikishije benshi kubera uburyo iri kwandura.

Abatuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mugari ho mu Mudugudu wa Terimberi, abaturage baho bakomeje guhangayikishwa n’indwara y’amaso iri muri uwo mudugudu.

Abahanga mu kuvura ibijyanye n’uburwayi bw’amaso, batangaje ko bakeka ko ari uburwayi bwo mu bwoko bw’Umutezi (Gonococcal conjoctivatis), aho uwayirwaye azana ibintu bifashe ku maso bibuza uwayirwaye kubumbura amaso.

Iyi ndwara iri kwibasira cyane abasigajwe inyuma n’amateka, bagafashwa guhabwa ubuvuzi ku buntu, dore ko abenshi nta bwisungane mu kwivuza bagira.

Bwana Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko iyi ndwara imaze gufata abantu 45, muri uwo mudugudu.

Ubufatanye bw’Abajyanama b’Ubuzima, abaganga ku bitaro bya Ruhengeri n’Abaforomo ku kigo nderabuzima cya Shingiro, mu kwirinda kwanduza abantu benshi bari kuvurira abantu mu rugo.

Yagize ati “kugeza ku wa 04 Nzeri 2023, abamaze kwandura ni 45, ejo twabasanze iwabo turi kumwe n’Abaganga bo ku bitaro bya Ruhengeri n’Abaforomo bo ku kigo nderabuzima cya Shingiro ndetse n’abajyanama b’Ubuzima, abarwayi bahabwa imiti, ndizera ko baza kugenda bamererwa neza.”

Umuyobozi yakomeje avuga ko iyi ndwara atari ubwa mbere bayirwaye muri uwo mudugudu, kuko avuga ko ahanini iterwa n’umwanda.

Gitifu Hanyurwabake yasabye abaturage kwirinda iyo ndwara kuko yandura cyane iyo muri gukoranaho, n’isazi zayanduza, asaba abaturage kugira isuku ku myambaro no ku mubiri kugira ngo birinde udukoko twayikwirakwiza.

SRC:Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!