Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAMusanze:Abana babiri bahekenye imyumbati umwe arapfa bikekwa ko ariyo yamwishe.

Musanze:Abana babiri bahekenye imyumbati umwe arapfa bikekwa ko ariyo yamwishe.

Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Busogo ho mu Kagari ka Sahara haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’imyaka itanu bicyekwa ko yishwe n’imyumbati mibisi yahakenye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku taliki ya 01 Nzeri 2023, ubwo ahagana saa moya n’igice z’umugoroba abana barimo bataka cyane batabaza ubwo barimo kuruka cyane ndetse barwaye indwara yo kwiruka.

Abaturage baravuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi batabaye bakajyana umwana muto wari urembye yafashwe n’uburwayi budasanzwe bakamujyaba ku Kigo Nderabuzima cya Busogo, bavayo bagasanga n’uwasigaye yarembye nawe bikaba ngombwa ko agezwa ku kwa Muganga.

Ubwo bagezwaga kwa Muganga umwe muto yahise yitaba Imana, umukuru w’imyaka 10 biravugwa ko yamaze koroherwa.

Ndayambaje Karima Augustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, yatangaje ko aba bana bafashwe n’ubu burwayi budasanzwe nyuma yo guhekenya imyumbati na karoti.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi umwe yitabye Imana undi yamaze koroherwa, uwo mwana yavuze ko bari bariye imyumbati na koroti mbisi, nta kundi kuvuga ko baba bariye ibindi biryo bihumanye, ababyeyi babo bari biriwe mu kazi ntabwo bari biriwe murugo.”

Gitifu yakomeje avuga ko hataramenyekana ubwoko bw’imyumbati bariye niba ari imiribwa cyangwa imitaminsi, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rukiri mu iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana.

Gitifu Ndayambaje yasabye ababyeyi kujya baba hafi y’abana babo kugira ngo bamenye ibyo bariye n’ubuziranenge bwabyo.

SRC:Kigali Today

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!