Friday, January 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi:Babiri barimo umuyobozi w’umudugudu basanzwe bapfiriye mu kirombe.

Akarere ka Gicumbi kihanganishije imiryango y’abagabo babiri barimo umukuru w’umudugudu baguye mu kirombe Taliki ya 01 Nzeri 2023, Ubwo bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Abapfuye barimo umugabo witwa Alias Ubonyentabaza wari utuye mu Murenge wa Ruvune na Théoneste Tuyisenge wari umuyobozi w’umudugudu wa Rusenge mu Kagari ka Murambi.

Aba bombi basanzwe bapfiriye mu kirombe cyo mu Murenge wa Ruvune ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney, Yasabye abayobozi n’abaturage kwitandukanya n’ubucukuzi butemewe.

Ati “Abayobozi turabasaba kuba intangarugero kandi bagakora neza inshingano bafite nk’abayobozi, bagakumira ikibi, birinda kujyamo kuko bitanga urugero rubi.”

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

SRC: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!