Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwamagana:Batatu bishwe n’inzoga y’icyuma.

Mu karere ka Rwamagana harabarurwa abantu bagera kuri batutu bamaze gupfa bazira inzoga bakunda kwita ibyotsi yo mu bwoko bwa rikeri (Liquor).

Ibi byatangajwe ku wa 30 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge (free indeed).

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yatangaje ko muri akarere havugwa ibiyobyabwenge, ariko kubufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano avuga ko babihagurukiye.

Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko iyo hari ibifashwe, bitwikirwa imbere y’imbaga y’abaturage.

Yavuze ko hari abantu batutu bamaze kwicwa n’ibiyobyabwenge ubwo yavugaga ku bubi bw’ibiyobyabwenge.

Meya yagize ati “Twagiye tugira ibibazo abantu bagapfa nyagupfa, twagiye dushyingura abantu bari abasore bategewe na bagenzi babo.”

Yakomeje agira ati “Uwambere yapfuye ageze ku cyuma cya kane wari wabitegewe na bagenzi be i Karenge, uwa kabiri yapfuye Ifumbwe anyoye icupa rya gatatu, aho bagenzi be bari bamutegeye ku byuma bya moonlight. Mu Murenge wa Rubona haguye undi wa gatatu ubwo yarari gusangira icupa rya moon right na se na muramu we, we ntawigeze amutegera.”

Umuyobozi w’Akarere akomeza asaba abaturage kureka inzoga zashyira ubuzima bwabo mu kaga byabananira bakanywa gake.

Ati “Niba kwihangana byanze nibura anywa gake utagiye kwiyicisha inzoga, twabagira inama yo kunywa gake utiyicishije inzoga.”

Umuyobozi wa RIB wungirije mu karere ka Rwamagana, yavuze ko bo nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha barwanya ibiyobyabwenge cyane inzoga z’inkorano.

Ati “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano turazirwanya, abafashwe bagahanwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya, bagacibwa n’amande.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru igihe kugira ngo bafashe ababishinzwe kubirwanya.

Ati “Ubifatanywe ntibyitwa ko atanze amakuru arabiryozwa, kereka ubivuze yarabitse cyangwa akibikora we bifatwa nkaho atanze amakuru, mu gihe bitabaye ngombwa ko atangirwa amakuru n’abaturage.”

SRC:Umuseke rw

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!