Sheikh Hamdun wakunzwe nabatari bacye i Rwamagana yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyuvwa Gatanu mu bitaro bya Rwamagana.Β
Uyu Sheikh Hamdun Nyiringabo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 aho inshuti za hafi z’umuryango zabwiye UMURUNGA ko yitabye Imana azize uburyayi mu bitaro bya Rwamagana.
Uyu Hamdun yari inshuti y’abantu benshi cyane i Rwamagana ndetse by’umwihariko akaba yari umuntu unakunda Siporo cyane.
Sheikh Hamdun yakoze imirimo myishi, irimo kubwiriza Inyigisho za Islam ahantu hatandukanye mu gihugu, aho aba islam bashenguwe n’urupfu rwe.
Sheikh Hamdun yari umukunzi ukomeye cyane wa siporo yo mu Rwanda, kuko yari umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Rwamagana City ubu yabaye Muhazi United.
Sheikh Hamdun kandi ibirenze kuri ibyo, yanakiniye amakipe arimo Kiyovu siporo.
Nyakwigendera, atabarutse nyuma y’uko umugore we nawe ,Mama Yussilah yitabye Imana, aho ari agahinda gakomeye i Rwamagana ndetse no mu bakunzi b’uyu muryango.