Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Ubwiru bwa Bibiliya:Malaya ukomeye uhetswe n’inyamanswa ni inde mubyukuri?

Ijambo ry’Imana hamwe n’Umubwiza butumwa AYABAGABO JEAN DE DIEU

Tugiye kureba: Kuvuka kwa Malaya, Imibereho ya Malaya, Iherezo rya Malaya.

Kuvuka kwa Malaya:
Humvikana umukobwa ukora ubusambanyi n’abagabo benshi cyangwa abasore benshi.
Malaya bishatse kuvuga umuntu w’igitsinagore ukora umwuga wo kwicuruza.Malaya ukomeye we asobanuye iki?
uyu Malaya yavukiye ahitwa idura mu gihugu cya Babuloni se akitwa Nebukadinezari.Uyu Nebukadinezari yari umwami w’igihugu cy’ i Babuloni mukuvuka kwa Malaya habaye ibirori bitangaje byatumiwemo abantu bose bo mu gihugu cy’i Babuloni,abakomeye n’aboroheje baje kureba uwo mwana uvutse uwo ariwe ariwe waje guhinduka Malaya ukomeye.Ijambo ry’Imana ritubwirako umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cy’izahabu,uburebure bwacyo bwari mikono 60 ubugari mikono 6 agihagarika mu Kibaya cy’idura mu gihugu cya Babuloni,Nuko umwami Nebukadinezari atira abantu bose abatware b ‘intebe n’ibisonga byabo ,abanyamategeko abanyabigega , abajyanama,abirutsi n’abatware bose bo mubihugu byabo ngo baze kweza icyo gishushanyo umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.
Daniyeri 3;1;2
“Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cy’izahabu, uburebure bwacyo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwacyo bwari mikono itandatu, agihagarika mu kibaya cya Dura mu gihugu cy’i Babuloni.
Nuko Umwami Nebukadinezari atuma abantu bo guteranya abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abacamanza, n’abanyabigega n’abajyanama, n’abirutsi n’abatware bose bo mu bihugu byaho ngo baze kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.”
Aha hatwereka neza ukuvuka kuwitwa Malaya uyu mwami Nebukadinezari yacuzee igishushanyo ukurikije urusengezo rw’Imana ariko yashushanyije inyuma ntuyashushanyije imbere.Igishushanyo cyashushanyijwe na Nebukadizari ni amadini avuga ko asenga Imana, Nyamara atariko gusenga Imana nyakuri.Ibyakozwe ndetse nibiri gukirerwa mu nsengero zubaswe n’abantu n’igicucu kugaragaza imisengere izakorwa mu rusengero rwo mu ijiru( MU mwuma),aricyo gihe dusohoyemo.

Imibereho ya Malaya
Mu magambo y’Umukozi w’Imana Salomo yerekanye iby’uyu malaya agira ati:”Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk’umutego n’inshundura, n’amaboko ye akaba nk’ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, ariko umunyabyaha azafatwa na we.
(Umubwiriza 7:26).Salomo yerekana imibereho ya Malaya yerekanye ko atari uwo gucikwa n’umuntu uwo ariwe wese, Salom yabonye ko arusha urupfu gusharira, utekereze uko urupfu rubabaza, ikintu kirusha urupfu kubabaza   ni amadini ubona.gucika uyu mugore wiswe Malaya birasaba ubwenge n’ubuhanga bitangwa n’umwuka w’Imana  bitavuye kubantu.Umuhanuzi Ezekiyeri akomeza avuga ibyuwo malaya ati:” Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo.  Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z’imisozi, uzirimbishisha amabara atari amwe maze uzisambaniramo. Nta bimeze nk’ibyo bizaba, ngo bimere bityo.
(Ezekiyeli 16:15;16)
Icyaha uyu Malaya ashinjwa cyane ndetse akora ni ubusambanyi, ubusambanyi nibwo bwatumye Abisirayeli batagera i Kanani ubusambanyi buvugwa ni “ukurarikira”. Uyu Malaya iteka ryose ararikiye kugera mu ijuru,ni ukuvuga ko Malaya atazi ijuru iryo ariryo ndetse n’inzira nti yayimenye kuko atigeze yinjira mu rusengero rw’Imana rwo mu Ijuru mu mwuka, ngibyo ibyo amadini yiberamo yereka ijuru nk’igihugu cy’ibitubona ku isi.Aba bantu biyita aba kirisitu icyabo ni ubusambanyi (kurarakira),kuzajya mu ijuru, bivuzengo Imana ni umwuka n’abayisenga bakwiye kuyisenga mu mwuka no mukuri.Ezekiyeri we yerekana ibya malaya yerekanye ko atigeze yinjira murusengero (umwuka),yahoze hanze aha niho hagaragaza umubare 666 abenshi bitiranya igereranya no gusenga Imana mu buryo bunyuranye nubwo yegetse icyo gihe bigatuma udasenga Imana y’ukuri.Ezekiyeli 41:1
‘Maze anjyana mu rusengero agera inkomanizo, ubugari bwazo buba mikono itandatu mu ruhande rumwe, na yindi itandatu mu rundi ruhande, bwahoze ari ubugari bw’ihema”.
Aha Muhanuzi Ezekiyeri yerekana ko Malaya atinjiye mu rusengero imbere bihura n’igishushanyo umwami Nebukadinezari yako agateka ko kiramya.
Umuhanuzi Yohana yerekana cya gishushanyo cyakozwe na Nebukadinezari akoresheje ijambo inyamanswa,yerekana inyamanswa yavuye munyanja no mu gitaka:” (Ibyahishuwe 13:15;18)
Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose. Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.
Ni gute iyi nyamanswa ishyira ikimenyetso kubantu? ashyuira ikimenyetso ku muruhanga!ibyo azashyira muruhanga (mu mutwe) ni ukumvako idini ariyo nzira Imana yaciriye abayisenga ngo izabageze mu ijuru,ikimenyetso cy’iyi nyamanswa ni ubusambanyi nkuko izina rye ribivuga.Ibyahishuwe 17:5)
“Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.Inyamanswa ikimenyetso izashyira mu ruhanga ni Izina rya Malaya (Ubusambanyi/ukurarikira) Uwo muri Malaya wese aba afite ubusambanyi mu ruhanga rwe rwo kwi fuza ijuru nk’ibindi bihugu bisanzwe,kijya mu ijuru bihora imbere ye kandi riri muri we akibeshya ngiyo ikimenyetso cy’inyamanswa.Yohana umwanditsi wi ibyahishuwe ati:”
(Ibyahishuwe 13:8)
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi”.
Icyo kimenyetso abari mu isi yose bazahuriraho ni ugusenga Imana muburyo bw’umubiri no gushyirwa muribo ko hari igihugu kitwa ijuru bazajya kubamo muburyo bwo kwimuka bagatura mu ijuru nkuko tubaho mu Isi.

IHEREZO RYA Malaya riboneka muri Bibiliya.
(Ibyahishuwe 18:21)
“Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati”Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU