Kamonyi:Polisi yarashe umugabo wakoze amahano agatemagura umugore we

Intara y’amajyepfo akarere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge,Umugabo witwa Badege Eduwari wari ukurikiranyweho gutema umugore we,yarashwe na Polisi mu rukerera rw’uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023 ubwo yari agiye kwerekana intwaro yakoresheje atema umugore we.Abaturage bavuga ko kuraswa k’uyu Badege byabahaye ku ruhuka kuko bahoranaga ubwoba bw’uko yabagirira nabi.

Umuturage witwa Niyonshuti Maritini wo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga umurenge wa Gacurabwenge yabwiye Itangazamakuru  ko umubyeyi watemwe nuyu Badege ari mushiki we bavukana.

Yakomeje avuga ko Nyiramukunzi Claudine ariwe watemwe hakoreshejwe imihoro(yatyaje kuri ponseze). yagize ati :”Yamutemye umutwe,amutema amaboko yombi aracagagura.Kumwe yaragucagaguye cyanee!kw’iburyo kurimo imihoro igeze kuri itandatu,ukundi nako atemaguramo imihoro itatu,umutwe arawutema akuramo ugutwi”

Akomeza avuga ko uyu muramu we yari umugabo wananiranye,ko no gutabarwa kwa mushiki we nubwo yari habi byatewe n’akana gato kabo gavugije induru gatabariza  Mama, abantu batabara bwangu,ajyanwa kwa Muganga Remera Rukoma barananirwa,ajyanwa Butare nabwo biranga bamujyana CHUK.

Abaturage bamwe bakiriye urupfu rwa Badege nko kwiruhutsa kuko bavuze ko bahoranaga ubwoba kubera imyitwarire mibi yuyu mugabo Badege,bakomeza bavuga ko uyu Badege yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi,akarangiza ibihano ariko imyitwarire ye mibi ikamunanira kubana n’abandi baturage yasanze.

Mukantagengwa Alphonsine,umwe mu baturage wari aho inzego z’umutekano zaganirije abaturage nyuma yo kuraswa k’uyu Badege Eduwari, yavuze ko mu butumwa bahawe na Polisi n’izindi nzego babasabye gukumira icyaha batangira amakuru kugihe.Avuga ko urupfu ntakibazo barufiteho ngo kuko uwamennye amaraso nta kindi babona akwiye.Yagize ati:”Urupfu rwe nta kibazo turufiteho kuko…. umuntu wishe undi se ubundi wowe wakwakira urupfu rwe gute? usibye ko nawe agomba kwicwa.None se niba yari acitse kandi afite icyaha,byagenda bite? Ntabwo tubifashe nabi nta n’ikibazo tubifiteho,biduhaye isomo ko umuntu wese akwiye gutinya kumena amaraso ya mugenzi we no gukora icyaha”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge NIYOBUHUNGIRO Obed avuga ko uyu Badege Eduwari warashwe yavutse mu 1978,akaba yari afitanye abana batatu n’umugore we yatemye,Imana igakinga ukuboko kuko agihumeka.akomeza avuga ko yarashwe agiye kwerekana ibikoresho (imipanga ibiri),yavugaga ko yatemesheje umugore we, hanyuma bageze hafi y’aho yamutemeye,ariruka,bamusabye guhagarara aranga,barasa mu kirere yanga guhagarara hafatwa icyemezo cya nyuma cyo kumurasa ahita apfa.Ni mugihe uyu Badege Eduwari agitema umugore we akabona abantu batabaye yahise yiruka aracika, nyuma aza kwishyikiriza Polisi ya Muhanga ariyo yamwohereje aho yakoreye icyaha aha Gacurabwenge.

Nkuko gitifu Obed abivuga,babasabye kwirinda ibyaha amakimbirane,bagakumira icyaha batangira amakuru ku gihe ku cyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Ivomo:Intyoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!