Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURURubavu: Umusore yafatanwe udupfunyika tw'urumogi yaduhishe mu gitenge

Rubavu: Umusore yafatanwe udupfunyika tw’urumogi yaduhishe mu gitenge

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe  umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wari ufite udupfunyika 2490 tw’urumogi, yari agiye gukwirakwiza mu baturage.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi, yaruhambiriye mu gitenge, ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wamubonye amaze kurwinjiza mu gihugu.

Yagize ati “Tukimara guhabwa amakuru n’umuturage wo mu kagari ka Hehu ko hari umusore ufite udupfunyika twinshi tw’urumogi mu gitenge, abapolisi bahise bihutira kuhagera bamufatira mu mudugudu wa Gasizi, barebye mu gitenge yari afite basanga yagipfunyitsemo udupfunyika 2490, ahita atabwa muri yombi.”

Uyu musore amaze gufatwa yavuze ko yari arukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko ko atari urwe ngo ahubwo ari ikiraka yari yahawe n’umugabo atagaragarije imyirondoro yari arushyiriye mu murenge wa Mudende.

Yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mudende ngo hakomeze iperereza ku cyaha acyekwaho, mu gihe hagishakishwa abo bari bafatanyije.

SP Karekezi yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, aburira buri wese ugitekereza kwishora mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge; kwisubiraho akabireka kuko bitazamuhira, azafatwa agashyikirizwa ubutabera ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 263  y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ku muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, n’ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!