Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi bagamije kuzigurisha.
Bafatiwe mu mudugudu wa Kigomase, akagari ka Horezo mu murenge wa Kageyo, ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 28 Kanama, umwe muri bo atwaye ku igare izireshya na metero 51 z’uburebure.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Nyuma y’uko hari hashize iminsi abaturage bo mu murenge wa Kageyo bataka ko hari abantu bataramenyekana biba insinga z’amashanyarazi zigeza umuriro mu ngo ziturutse ku mapoto yo ku muyoboro mugari, ahagana saa saba zo ku wa mbere twahawe amakuru n’umuturage ko hari umusore ubanyuzeho atwaye ku igare insinga z’amashanyarazi yerekeza mu murenge wa Mutete, abapolisi baza kumuhagarakira mu kagari ka Horezo, bamusangana insinga z’amashanyarazi zipima m 51 z’uburebure.”
Akimara gufatwa yavuze ko ari undi muntu wari umuhaye ikiraka cyo kuzimugereza ku mukiriya, na we waje gutabwa muri yombi nyuma y’uko batabashije kugaragaza inkomoko y’izo nsinga bafatanywe.
SP Mwiseneza yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye abacyekwa bafatwa, agira inama abantu bose bafite ingeso yo kwangiza no kwiba ibikorwaremezo ko bayicikaho kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yakomeje akangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho, bihutira gutanga amakuru ku wo babonye wese ubyangiza kuko aba abasubiza inyuma mu iterambere.
Hamwe n’insinga bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho kwifatanya na bo.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.