Hirya no hiryo ku isi abagore n’abakobwa bamwe na bamwe iyo batwaye inda mu buryo butunguranye bashakisha se w’umwana, akaba yabafasha kumurera igihe batabana, muri Afurika y’Epfo ho byabaye agahoma munwa kuko umugore ubu yamaze gutabwa muri yombi azira kwaka indezo abagabo 8 ababwira ko umwana afite ari bo bamubyaranye.
Ibi byabereye mu gace ka Nzhelele, Limpopo, aho umugore witwa Nancy Mudau, ufite imyaka 35 y’amavuko, akuriranyweho uburiganya yakoze imyaka 12 yose yaka amafaranga abagabo 8, ababwira ko ari ay’indezo y’umwana babyaranye.
Nancy, ngo muri ayo mafaranga yayubatsemo umuturirwa w’inzu, ndetse ngo yarimo yubaka akabari kagezweho, gusa ngo bakamutesheje ubwo yatabwaga muri yombi kataruzura.
N’ubwo iturufu yakoresheje birangiye itamuhiriye, ngo uyu mugore muri iyi myaka yose yakaga aya mafaranga avuga ko ari ayo gutunga umwana we, kumwitaho no kumurihirira ishuri, gusa ngo yayakoresheje yubaka inzu yo kubamo n’akabari afunzwe acagashije.
Src: kenya-post.com