Pasiteri arashinjwa gukubitira umuturage mu rusengero, ubwo bari mu materaniro kuri iki cyumweru Tariki ya 27 Nyakanga 2023.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kigarama, mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo, aho umushumba witwa Habamungu JΓ©rΓ΄me wa Paruwasi yβItorero rya AEBER Muranzi, yubikiriye umukecuru witwa Mukamana Liberathe arimo guhimbaza Imana akamukubita inkoni 3 mu bitugu no ku gahanga.
Umwe mu bo mu muryango wβuyu mukecuru yavuze ko bari bagiye gusenga bisanzwe bagatungurwa no kubona pasiteri akubise umukecuru wa bo.
Ati: βTwagiye gusenga tugeze ku rusengero turasenga ntakibazo noneho ubwo turangije gutura tugeze mu gihe cyo guhimbaza Imana, ubwo umukecuru wanjye ava mu cyicaro cye ajya kubyinira imbere, pasiteri yahise ava kuri ritari afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise mbese twabonye bibabaje abakirisito bose bajyamo bajya gukiza, umukeceru ubwo bari bamukubise inkoni ku gahanga amaraso arimo kududubiza duhita tumujyana kwa muganga. Ubu tumurwarije ku buriri bamupfutse bamuhaye nβibinini arwariye mu rugo.β
Pasiteri JΓ©rΓ΄me ushinjwa gukubita umukirisitu mu kiganiro yagiranye nβumunyamakuru yirinze kwemeza cyangwa guhakana amakuru avuga ko yarwanye. Ibibazo byose umunyamakuru yamubajije yagiye abica kβuruhande.
Asubiza ati: βUri umunyamakuru nibyo koko ariko inkuru urimo ni inkuru kubera ko ukuri aba ari ukwako, ubwo rero ndatekereza ko bitari bishya mu makuru ibintu byose bivuzwe bigira uko ubitwara ukabiha umurongo gusa icyo nakubwira uwabitekereje kubikubwira gutyo afite icyo abishakamo afite icyo ashaka kugeraho mu nkuru ye.β
Pasiteri akomeje kubazwa niba koko yakubise umuyoboke we, yakomeje kubica kβuruhande. Ati: βNdakubwiye ngo ntabwo nakwivanga mu nkuru yβuwo muntu ntiyigeze ansaba ko mwunganira, ntabwo nivanga mu nkuru ye uko yayiguhaye afite icyo ashaka kugeraho ntiyigeze ansaba ko mwunganira.β
Ushinzwe Iterambere nβImibereho myiza mu Kagari ka Kigarama mu kiganiro yahaye Itangazamakuru Yagize ati: βTwabimenye ko iyo ntambara yabereye mu rusengero ko hari nβumuntu uhakomerekeye hazamo imvururu ariko icyo twakoze twahise duhosha izo mvururu mu mbaraga zari zihari uwahakomerekeye ajyanywa kwa muganga noneho ibindi byaje gukurikiraho uwakomerekejwe yatashye ariko twamugiriye inama yβuko akomeza akegera inzego bireba akabona ubutabera, icyo bapfuye rero twe ntabwo tukizi.β
Aya makuru kandi yemejwe nβUmunyamabanga Nshingwabikorwa wβUmurenge wa Kisaro Uwamahoro Telesphore mu kiganiro yavuze ko Pasiteri yatangiye gushakishwa kugirango akurukiranyweho iki cyaha.
Ati: βPasiteri aracyashakishwa ntabwo araboneka ariko umukiristo we yarakubiswe aranakomeretswa icyateye gukubitwa nanβiyβisaha ntabwo turakimenya kuko ntabwo twigeze tumubona ngo tumubaze amakuru ahagije cyakora arimo gushakishwa nβinzego zβumutekano ngo akurikiranywe.β
Ubuyobozi bwβumurenge wa Kisaro bwasabye abaturage kudakora igikorwa kigayitse ku buryo cyatera ikibazo ndetse bwibutsa ko urenze ku mategeko wese ahanwa.
Amakuru yandi yatanzwe nβabazi izi mpande zombi avuga ko uyu mupasiteri aherutse kugirana amakimbirane nβabana bβuyu mukecuru aho yabashinjaga ko bamwibye ubwatsi. Ni ikibazo cyagejejwe ku mukuru wβUmudugudu yanzura ko ntabyabayeho ngo kikaba ari icyemezo kitashimishije pasiteri akagumana inzika
Src: Igicumbinews