Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuturage udatanga Mituweli ni ikigomeke- Kayisire Marie Solange

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu (MINALOC), Marie Solange Kayisire, asaba abatarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kubyihutisha, kugira ngo batamera nk’abigometse kuri gahunda za Leta.

Mu muganda yakoranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, Minisitiri Kayisire yagize ati “Nta rwitwazo rwo kuba udafite Mituweli.”

Ati “Umuturage w’i Rwanda agomba kuba afite ubwisungane mu kwivuza, utabufite ni we dushaka kuko arimo kwigomeka kuri gahunda za Leta, abantu bose dusezerane ko muri kino cyumweru mubirangiza, birimo no kujya kwiguriza ku muntu utayafite.”

Minisitiri Kayisire avuga ko ibijyanye no guha Mituweli abatishoboye binyuze mu byiciro by’ubudehe byavuyeho, ubu gahunda ikaba ari ukwiyishyurira, noneho ubuyobozi bukagenda bureba ibibazo byihariye by’abantu “bake cyane” badashobora kwiyishyurira.

Kayisire atanga urugero rw’umuntu uhembwa amafaranga 1000Frw ku munsi, ko yari akwiye kuzigama nibura amafaranga 100 kugira ngo umwaka uzajye kurangira ashobora kwishyurira ubwisungane abagize urugo rwe bose.

Nk’uko umuntu yizigamira amafaranga yo kugura umwambaro, ngo ni ko kwishyura ubwisungane ari inshingano y’ibanze abantu batagomba gutezukaho.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, avuga ko hari abaturage bafashwa ntibashake gukora ngo bave mu bukene, akaba ari yo mpamvu bagomba gucutswa haba mu kubishyurira Mituweli cyangwa ubundi bwunganizi bahabwaga.

Ati “Gahunda iriho ni ugufasha umuturage kwigira, kuko byagiye bigaragara ko uburyo bwo kumufasha cyangwa kumukorera butuma we atikorera.”

Avuga ko igihe ibyiciro by’ubudehe byagenderwagaho, umuntu yashoboraga kuba yakwigira, ariko ngo bitewe n’uko azi ko hari ibyo ashobora guhabwa mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, yirindaga kuhava.

Urujeni asaba abafite ibibazo bya tekiniki bituma kwishyura Mituweli bigorana, kugana ubuyobozi guhera ku Kagari bakahava bikemutse.

Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango ba Mituweli mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Ntigurirwa Déogratias avuga ko kugeza ubu abantu bamaze kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ari 71%.

Ntigurirwa avuga ko n’ubwo umwaka w’Ingengo y’Imari abantu bagombaga kuba bararangije kwishyuramo warangiye ku itariki 30 Kamena 2023, ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abangana na 29% batarembera mu ngo bitewe n’uko batishyuye ubwisungane mu kwivuza.

Ku rundi ruhande ariko hari abaturage basaba ko kwishyura ubwisungane byajya bijyana no guhabwa serivisi z’ubuvuzi mu buryo bwuzuye, kuko ngo batumwa kujya kwigurira imiti itishingirwa na Mituweli hanze y’ibitaro.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!