Umusore uri mu kigero cyβimyaka 21 wo mu Karere ka Karongi wari uvuye mu bukwe yiyahuje umuti wica udukoko uzwi nka Kioda.
Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi avuga ko umusore witwa Masengesho Jean Pierre yanyweye uriya muti ahita ajya kwiyicarira ku irembo.
Abo mu muryango we bagize ngo Masengesho arimo arafata akayaga ku irembo nβubwo mbere yaho yumvise yakiwe nβicyaka agatuma murumuna we amazi yo kunywa.
Masengesho yagumye yiyicariye ku irembo abandi begekaho umuryango wβinzu maze bajya kwiryamira.
Bavuga ko batunguwe no gusanga mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023 arambaraye hasi yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wβUmusigire wβUmurenge wa Gitesi, Justin Irakoze yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko uriya musore yakundaga inzoga cyane.
Yavuze ko nta kibazo kizwi Masengesho yari asanzwe afitanye nβabo mu muryango we cyangwa abaturanyi
Yagize ati βTukaba dukeka ko uriya nawe yaba yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abitewe nβisindwe.β
Biteganyijwe ko RIB ifata ibipimo no kujyana umurambo wa Masengesho gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kibuye mbere yβuko ushyingurwa.