Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAGicumbi: Padiri yanze gusezeranya umugabo n'umugore we bageze mu Kiriziya.

Gicumbi: Padiri yanze gusezeranya umugabo n’umugore we bageze mu Kiriziya.

Ku gicamunsi cyo ku wa 26 Kanama 2023, umugabo yajyanye n’umugore we gusezerana imbere y’Imana muri Kiriziya Gatorika ya Shangasha, ariko birangira Padiri yanze kubasezeranya.

Aka gashya kabereye mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Shangasha, Akagari ka Shangasha ho mu Mudugudu w’Ituze.

Amakuru abaturage bahaye Igicumbi News dukesha iyi nkuru, bavuga ko uyu mugabo yaragiye gusezerana n’umugore wa gatatu, bavuga ko impamvu banze kubasezeranya afite uwa mbere basezeranye muri ADEPR.

Umwe muri bo yagize ati “Isosi yaguyemo inshishi wa mugabo we, uzi kugira ngo wizere ikirori ukakibura sha!!! ubu bukwe ntibwabuze nka miliyoni ebyiri n’igice gusa nanjye urebye sinabona ukuntu mbitangaza!!!! ku munota wa nyuma koko?”

Undi muturage yavuze ko uyu muryango warusanzwe ubana, baranabyaranye kuri uriya munsi bari banabatirishije umwana nubwo bo batasezeranijwe we yemerewe guhabwa isakaranamentu.

Ati “Bagiye gusezerana kwa Padiri barabangira barabatirisha gusa, Abari bari mu Kiriziya bavuga ko uyu mugabo impamvu yangiwe bishoboka ko uriya mugore yaragiye gusezerana nawe ari uwa gatutu cyangwa se afite abarenga.”

Padiri wanze kubaha kubaha isakaranamentu ryo gushyingirwa yavuze ko ibi byabaye kubera imiziro bafite, Ariko yirinze kuvuga iyo miziro.

Ati “Bitewe n’impamvu umuntu aba yakiriye, urabona turanga abageni bagiye gusezerana rero iyo tubaranze twakira amakuru yose. Twabwiye ba nyirubwite ko hari imiziro ihari, nk’umunyamakuru nakubwira ko imirimo yanjye itanyemerera gushyira amakuru ku ka rubanda, ahubwo ba nyirubwite bayakwihera kuko twabiganiriyeho sibyo?.

“Icyonzi cyo nuko uziko iyo tugiye gusezeranya abantu muri Kiriziya tubaranga inshuro zigera kuri eshatu, icyo uzi nuko tubigisha sibyo?. Ubwo rero ba nyirubwite bakwibwirira ingingo yabagonze mu gihe cyo kwiga.”

Padiri abajijwe ku kuba ataraseranyije uyu muryango ariko akabatiza umwana wabo yagize ati “Umwana yarize ageza igihe cyo kubatizwa, Rero ntiyazira ababyeyi be, yabatijwe kuko ntamiziro we yarafite cyari igihe cye ngo agaragaze ukwemera kwe.”

Amakuru avuga ko nyuma yo kwangirwa gusezerana n’umugore we, ariko umwana agahabwa isakaranamentu, abatumiwe birukanywe n’uyu mugabo yanga kubakira kuko igikorwa cyari cyateganyijwe kitabaye.

Abari bitabiriye ubukwe banenze cyane uyu mugabo nyuma yo kwirukanwa, Bataha bitotomba kubera ko bari batwereye.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!