Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

DRC:Umutekano wongeye kudogera mu burasirazuba.

Umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu burasirazuba bwa Congo, Aho bigaruka kuri Leta bivugwa ko yahaye imbunda abasivile mu kiswe Wazelendo none birwa bica baniba abaturage.

Ibi byagarutsweho nyuma yaho Leta ya Masisi iri gushinja M23 guhohotera abaturage. Ibi bikaba byaratangajwe ejo ku wa 27 Kanama 2023.

Nyuma yabyo M23 nayo iri gushinja Leta ya Congo guha abaturage bazwi ku izina rya WAZELENDO imbunda, bakazikoresha bateza umutekano muke mu baturage bikitirirwa M23.

Muri iki gihugu cy’abaturanyi cya Congo umutekano ukomeje kuba ikibazo, ubwicanyi bwa hato na hato ku baturage bavuga Ikinyarwanda, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu, no gushimuta amatungo yabo.

Ibyo byose byihishwe inyuma n’iyi mitwe yose ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, Ariko byose bikitirirwa umutwe umwe wa M23.

Aha haniyongereyeho ifatwa bugwate ry’abaturage barenga 350, bafashwe ku wa 23 Kanama 2023, cyane cyane ku bagabo n’urubyiruko bakuwe mu mudugudu wa Rushebeshe.

Sosiyeti Sivile ivuga ko bamwe muri aba baturage barekuwe, abandi bifashishwa mu gutwaza ibikoresho inyeshyamba birimo amasasu n’ibindi mu gihe abandi binjizwa muri iyo mitwe ku gahato.

Sosiyeti Sivile ya Masisi irasaba Leta ya Congo guhagarika ubu bugizi bwa nabi bwugarije abaturage, inasaba iyi mitwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

SRC: rwandatribune

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!