Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi: Imodoka ya Fuso yari itwaye Sima irabirindutse.

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22/08/2023 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye Sima irabirinduka. 

Imodoka ya Fuso yahise yiyubika nyuma yo gucika feri umushoferi ntabashe  kuyihagarika.

Aha habereye iyi mpanuka  twamenyeko iyi modoka yavaga i Kigali itwaye imifuka ya Sima yari ijyanye mu Bwishyura.

Iyi modoka nk’uko UMURUNGA wabibwiwe nababonye iby’iyi mpanuka bavugako yacitse feri ikarenga umuhanda ikiyubika.

Kubw’amahirwe iyi mpanuka ikaba ntawe yahitanye,kuko abari bayirimo uko ari batatu ntawahasize ubuzima,babiri bakomeretse,undi igira ikibazo cy’umugongo bidakomeye bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo ndera buzima cya Rubengera.

Nkusi Medard, Gitifu w’Umurenge wa Rubengera abwiye UMURUNGA ati: “Impanuka ibaye imodoka ya Fuso ibirindutse yavaga i Kigali yerekeza Bwishyura harimo abantu batatu ariko ntacyo babaye ubu ndimo kwerekeza aho impanuka yabereye ndabaha amakuru arambuye mpageze”.

Amakuru yandi turamenya kuri iyi mpanuka tukaba turibuyabagezeho.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!