Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwalimu SACCO nonaha: Itangazo rigenewe abanyamuryango bose rirebana n’ibibazo benshi bibaza

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMURYANGO BOSE

Banyamuyango,
Dushingiye ko nyuma y’uko abarimu bongejwe umushahara, guhera mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, ubunini bw’inguzanyo zisabwa bwiyongereye cyane kugeza aho igipimo cy’inguzanyo ziri mu banyamuryango ugereranyije n’umutungo rusange w’ikigo cyari kuri 85% mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2023 kandi kitagomba kurenga 80% nk’uko amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu BNR abiteganya
Dushingiye kandi ko inguzanyo zimaze gutangwa muri uyu mwaka uhereye ku itariki ya 1 Mutarama ukageza ku itariki 20 Kanama zigera kuri miliyari 128 z’amafaranga y’u Rwanda, mu
gihe hari hateganyijwe gutanga inguzanyo zingana na miliyari 150 muri uyu mwaka wose, aho
bigaragara ko twazagira icyuho kitari munsi ya miliyari 50 mu gihe twaba tutagabanyije
umuvuduko dutangaho inguzanyo,
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO burasaba abanyamuryango bayo bose
kwihanganira uburyo twahisemo bwo gutanga inguzanyo gahoro gahoro dutegereza ko ubwishyu
bw’inguzanyo zatanzwe bugenda bugabanya icyo gipimo kugeza byibuze munsi ya 80% bityo
hakaboneka umwanya wo gutangiramo inguzanyo nshya, no kubahiriza igipimo cyavuzwe haruguru kugira ngo Koperative itazagwa mu bihano byo kutubahiriza amabwiriza agenga ibipimo by’imari ashyirwaho na Banki Nkuru y’lgihugu.
Tubashiniye uburyo mwakiriye izi mpinduka.
Murakoze
Bikorewe i Kigali ku wa 21 Kanama 2023

UWAMBAJE Laurence
Umuyobozi Mukuru

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!