The Ben uherereye muri Afurika y’Epfo abuze umubyeyi witabye Imana bitunguranye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira ku wa gatandatu hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko se w’umuhanzi The Ben yitabye Imana.

Mbonimpa John se wa Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben yitabye Imana bisa nkaho bitunguranye, kuko abaturanyi be batangarije Inyarwanda,dukesha iyi nkuru ko nta cyumweru yaramaze arwaye.

Bati Mbonimpa se wa The Ben yafashwe ku cyumweru ajyanwa kwa muganga none biranze birangiye apfuye.”

Uyu mubyeyi agiye adatashye ubukwe bw’umuhungu we na Uwicyeza Pamella basezeranye mu mategeko, amakuru ahari avuga ko imyiteguro y’ubukwe yaririmbanyije.

Benshi ba hafi ya The Ben na Pamella bavuga ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu mpera za 2023.Dukomeze twihanganisha The Ben n’umuryango we kubwo kubura umubyeyi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!