Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURURubavu: Havumbuwe ibisasu byari bitabye mu butaka

Rubavu: Havumbuwe ibisasu byari bitabye mu butaka

Mu karere ka Rubavu, umurenge wa Cyanzarwe akagari ka Makurizo ho mu mudugudu wa Nyamugari abaturage bavumbuye ikirundo cy’ibisasu byari byarahishwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 16 Kanama 2023, umwe mu batuye muri aka gace yavuze ko yagiye agiye gushaka amabuye akaba abonye ibisasu bihishe muri shitingi.

Habonetse Kandi ikizingo cy’insinga zari kumwe n’ibisasu 22, abaturage bakeka ko byahasizwe n’abacengezi bari bahafite ibirindiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe Mvano Etienne, yakoze muri aka gace mu gihe cy’intambara y’abacengezi yagize icyo abivugaho ubwo yaganirizaga Kigali Today,dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko aho habonetse ibyo bisasu hahoze hakambitse abacengezi, bari bayobowe n’uwitwaga Major Mahoro, ariko baratsinzwe bahungira muri DRC.

Yagize atiKariya gace kahoze karimo abacengezi baje gutsindwa mu mpera zo mu 1998 kugera mu ntangiriro z’umwaka wa 1999 mu kwezi kwa kabiri.

Mvano yakomeje abwira umunyamakuru ko kugirango abacengezi batsindwe habayeho kwitandukanya kw’abaturage n’abacengezi.

Ati “Habayeho gusaba abaturage kwitandukanya n’abacengezi bajyanwa kuri paruwasi ya Busasamana nyuma bajyanwa Kanzenze, byorohera ingabo z’u Rwanda, abacengezi babuze abaturage babafashaga basubira Congo.”

Uku gutsindwa kw’abacengezi rero kwatumye babura uko bahungana bimwe mu bikoresha n’intwaro bifashishaga, basiga batabye amasasu, ibisasu n’imbunda aho babaga no hafi yaho, si ubwambere kuko mu Murenge wa Cyanzarwe higeze kubonwa intwaro zishaje bazitaburuye ahantu.

Intambara y’abacengezi yabaye mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 1999, mu bice byahoze ari Perefegitura Ruhengeri, Gisenyi na Kibuye.

SRC: Kigali Today

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!