Monday, July 1, 2024
spot_img
HomeUBUREZIGicumbi: Uburyamo bw’abakosora ibizamini bya Leta bwibasiwe n’inkongi

Gicumbi: Uburyamo bw’abakosora ibizamini bya Leta bwibasiwe n’inkongi

Mu gihe muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu abakosora ibizamini bya Leta bakataje mu kazi, abo kuri santeri(Centre), ya Kageyo TSS, mu karere ka Gicumbi bahuye n’inkuru mbi ko uburyamo bwabo bwibasiwe n’inkongi.

Ibi byabaye kuru uyu wa 11 Kanama 2023, mu gitondo ahagana mu ma saa yine(10:00), mu kigo cy’amashuri cya Kageyo TSS, giherereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

Ibi bintu byabatunguye kuko ubwo bari bari mu byumba bahurizamo ibikorwa(Coordination), bagiye kubona umwotsi mwinshi uzamuka, ngo bahise bihutira gushaka imvano y’uyu mwotsi maze basanga ari inkongi irimo kwibasira uburyamo(Dormitory), bwabo.

Umunyamakuru wa UMURUNGA.com, dukesha iyi nkuru, waganiriye na bamwe mu barimu bakosorera kuri kiriya kigo, bamubwiye ko mu byangirikiye mo harimo, ibiryamirwa, ibikoresho by’ikoranabuhanga, nka telefoni, mudasobwa ngendanwa, imyambaro yabo, inkweto, dipolome n’ibindi bikoresho n’ibyangombwa bitandukanye.

By’umwihariko, ngo hari uwahuye n’akaga, aho mu byahiriyemo harimo n’ibyangombwa by’ubutaka cyane ko ngo iyo agiye muri iki gikorwa cyo gukosora n’umufasha we bajyana, bityo ngo baba babigendanye.

Umunyamakuru wa umurunga.com, yahamirijwe aya makuru n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianey, ati’’Ni byo koko inyubako yahiye, ariko amakuru menshi mwayabaza NESA, yo irimo gukurikirana imikosorere y’ibizamini[…]’’

             Kizimyamwoto yagerageje gufasha

Dr Bahati Bernard,umuyobozi wa NESA, yatangarije UMURUNGA.com, ko iyi mpanuka yatewe n’aho bacomekaga telefoni, aho ngo kugeza ubu ibyangirikiye muri iyi mpanuka bikibarurwa.

Yakomeje aha ihumure abanyarwanda, ababwira ko kuba iriya nkongi yabaye ntacyo bihungabanyaho ikosora ry’ibizamini bya Leta cyane ko aho ibizanini bikosorwa bibikwa ntaho hahuriye n’ahibasiwe n’inkongi.

Kuko ngo gukomereza gukosora kuri iki kigo bitashoboka, ngo abakosora bagiye kwimurirwa ahandi.

              Bagerageje kuzimya ngo barokore bimwe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!