Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Inzego zishinzwe umutekano zataye muri Yombi, umugore w’umunyamahanga washakanye n’umunyarwanda, akekwaho gutwikisha abana be amazi ashyushye.
Uyu mugore witwa Rosemary Niziima akomoka mu gihugu cya Uganda, umuryango we utuye mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Kabeza, Umudugudu w’Amahoro.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo uyu mugore yatashe yuka inabi abana be 4, harimo babiri b’Abahungu na babiri b’Abakobwa maze afata amazi bari bacaniye ayamena ku mukuru w’umukobwa w’imyaka 14 mu gatuza, anameneka ku bahungu bombi mu mugongo bari kugerageza guhunga.
Aba bana bavuga ko yatashye agasanga bakata amashu yo guteka niko guhita abasagarira.
Yagize ati “Yatashye asanga dukata amashu, imbabura yafashwe twateretseho amazi ngo amakara adapfa ubusa, aratubwira ngo ko turi gukata amashu manini, ahita afata ya mazi ayamena mu gatuza, basaza banjye bariruka, abamenaho utwari dusigayemo mu mugongo.”
Akomeza avuga ko bwacyeye ntibitabweho ngo bahabwe ubuvuzi, ahubwo bakomeza guterwa ubwoba na nyina, ababwira ko nibabivuga azabica bakomeza gukoreshwa imirimo nk’ibisanzwe kugeza n’ubwo inzego z’umutekano ziza batashakaga gukingura.
Rero aba bana bahururijwe n’umuturanyi wabo wari wabibwiwe n’umwana mukuru kuko yabonaga ibyo mugenzi we yakoze atari byo.
Amakuru dukesha Kigali today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Mukandori Grâce yavuze ko abana bahise bajyanwa kwa muganga byihuse.
Akomeza avuga ko uyu mugore yashyikirijwe inzego zibishinzwe, dore ko yarasanzwe agira imyitwarire itari myiza.
Ati “Uyu mugore dusanzwe tumuziho imyitwarire idakwiye umubyeyi. Twaramuganirije ngo agabanye cyangwa areke inzoga arinangira. Urebye ni inzoga zamwangije kuko n’ubwo atabana n’umugabo we buri munsi amwishyurira inzu, akamuhahira,akabaha n’ubwishingizi, amashuri y’abana n’ibindi.”
Gitifu akomeza yibutsa ijambo umukuru w’igihugu yavuze ngo tunywe nke, anibutsa ababyeyi kwibuka inshingano zabo zo kwita ku bana babo.
Niziima yahise atabwa muri yombi kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyabugogo, abana hatangiye kuboneka bamwe mu muryango babitaho.
SRC:Kigali today