Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmusore w'imyaka 28 yafatanywe ibiro 15 by'urumogi ahita afungwa.

Umusore w’imyaka 28 yafatanywe ibiro 15 by’urumogi ahita afungwa.

Umusore w’imyaka 28 afashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi, akaba afatanywe ibiro 15 by’urumogi yarahetse kuri Moto biri mu gikapu.

Uyu musore yafatiwe Mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Gahinga ho mu Mumudugudu wa Mutara.

Uyu musore rero yafashwe na Polisi yariri mu kazi kayo gasanzwe ko kurwanya magendu n’ubundi bucuruzi butemewe, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi.

Ati “Mugitondo cyo kucyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza Imisoro (RPU), babonye umusore atwaye moto baramuhagarika basanga ahetse igikapu kirimo ibiro 15 by’urumogi ahita afatwa.”

Uyu musore yireguye avuga ko ari uwarumuhaye urwo rumogi, arukuye mu Murenge wa Giheke, arujyanye mu Karere ka Nyamasheke, ari naho yari buhurire n’umukuriya yararushyire, yaba uwarumuhaye n’uwo yari burushyikirize ntibagaragarijwe imyirondoro.

SP Karekezi yakomeje aburira abakora ibikorwa nk’ibi kuko bitazaborohera, abagira inama abamotari bo kwirinda kwifatanya n’abakora ibikorwa nk’ibi.

Mu gihe hakiri igikorwa cyo gushaka abandi babigizemo uruhare, uwafashwe n’ibyo yafatanywe, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB ya Kampembe.

SRC:Igihe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!