Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ese koko muri ADEPR harimo Gereza zifungiyemo abahoze ari Abashumba?

Inkundura muri ADEPR,haravugwamo noneho ikitwa Gereza gifungiyemo abahoze ari abashumba muri iri torero.

Nyuma yikiswe impinduka zazanywe na Pasiteri Ndayizeye Isae,mu bubasha bwe bwite aho yirukanye ku mirimo abahoze ari Abashumba, ndetse n’abakozi bitorero muri rusange agasiga akenesheje imiryango yabo.

Ubu noneho haravugwa amakuru y’uko abahoze ari Abashumba bameze nkabantu bari muri Gereza kuko ngo nta mushumba we merewe kugira aho ajya nta ruhushya asabye Pasiteri Ndayizeye Isae, kandi mu byukuri aho basengera  abo bashumba batemerewe gukora umurimo n’umwe wa Gishumba harimo kwigisha ijambo ry’Imana,Gutanga igaburo ryera,kubatiza ,cyangwa gusezeranya n’izindi nshingano zose za Gishumba.

Mukiganiro Pasiteri NtakirutimanaTheonest yahaye itangazamakuru ni umwe mu bahagaritswe na Pasiteri Ndayizeye,yavuze ko ubu muri ADEPR harimo icyo umuntu yakwita nka Gereza ku bahoze ari Abashumba.

Pasiteri Ntakirutimana Theoneste

Uyu Pasiteri Ntakirutimana Theoneste yagize ati: “Ibaze kuba muri Abashumba bagera nko mu munani mwese muteranira ahantu hamwe mutemerewe gukora umurimo wa Gishumba ngo mwarahagaritswe ku nshingano,hanyuma ukaba utemerewe no kugira aho ujya udasabye uruhushya Ndayizeye, kuri twe tubona ko ari nka gereza twashyiriweho kuburyo umuntu atabona ubwinyagamburiro”

Kugeza ubu abahoze ari Abashumba bo kurwego rw’Ururembo ndetse n’ababungiririje hamwe n’abahoze ari Abashumba b’uturere,hatanzwe amabwiriza na Pasiteri Ndayizeye Isae ko batemerewe kugira inshingano nazimwe bakora mu Itorero usibye kugenda bakicara bagasenga gusa barangiza bagataha ntakindi bemerewe gukora.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!