Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo w’imyaka 40 afashwe yibye Moto avuga ko yatengushywe na lisansi.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe umugabo w’imyaka 40, bamuziza ko acyekwaho kwiba moto yararimo asunika.

Yafatiwe mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Kigembe, Akagari k’Agahabwa ho mu mudugudu wa Kamweko, mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama 2023.

Uyu ukekwaho kwiba moto yafatiwe mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza wo mu karere ka Gisagara mu kagari ka Higiro mu mudugudu wa Ruvugizo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyambere yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yari kumwe n’undi muntu, wahise yiruka akibona inzego z’umutekano.

Yagize ati “Umuturage yahampagaye Polisi ahagana saa munani z’ijoro avuga ko abuze Moto ye yari iparitse ku ibaraza, Polisi niko guhita itangira gushakisha babona abagabo babiri bayisunika mu Murenge wa Nyanza, umwe ariruka dufata umwe.”

Uwafashwe yemeye ko yarari kumwe n’undi, anemera ko bari bayibye koko bari buhite bayishakira umukiriya, avuga ko lisansi yabatengushye igashiramo ariyo mpamvu bayisunitse.

Moto yasubijwe nyirayo, naho uwafashwe yashyikirijwe RIB, mu gihe hakiri gushakishwa uwatorotse.

SP Emmanuel Habiyambere yashimiye umuturage wibwe agahita atanga amakuru Moto itaragera kure, anaboneraho kuburi abafite ingeso y’ubujura abagira Inama yo kubireka.

SRC:Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!