Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmugabo w'imyaka 40 afashwe yibye Moto avuga ko yatengushywe na lisansi.

Umugabo w’imyaka 40 afashwe yibye Moto avuga ko yatengushywe na lisansi.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe umugabo w’imyaka 40, bamuziza ko acyekwaho kwiba moto yararimo asunika.

Yafatiwe mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Kigembe, Akagari k’Agahabwa ho mu mudugudu wa Kamweko, mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama 2023.

Uyu ukekwaho kwiba moto yafatiwe mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza wo mu karere ka Gisagara mu kagari ka Higiro mu mudugudu wa Ruvugizo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyambere yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yari kumwe n’undi muntu, wahise yiruka akibona inzego z’umutekano.

Yagize ati “Umuturage yahampagaye Polisi ahagana saa munani z’ijoro avuga ko abuze Moto ye yari iparitse ku ibaraza, Polisi niko guhita itangira gushakisha babona abagabo babiri bayisunika mu Murenge wa Nyanza, umwe ariruka dufata umwe.”

Uwafashwe yemeye ko yarari kumwe n’undi, anemera ko bari bayibye koko bari buhite bayishakira umukiriya, avuga ko lisansi yabatengushye igashiramo ariyo mpamvu bayisunitse.

Moto yasubijwe nyirayo, naho uwafashwe yashyikirijwe RIB, mu gihe hakiri gushakishwa uwatorotse.

SP Emmanuel Habiyambere yashimiye umuturage wibwe agahita atanga amakuru Moto itaragera kure, anaboneraho kuburi abafite ingeso y’ubujura abagira Inama yo kubireka.

SRC:Igihe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!