Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeUBUREZIMusanze: Umunyeshuri afunzwe azira gukopera ikizamini cya Leta.

Musanze: Umunyeshuri afunzwe azira gukopera ikizamini cya Leta.

 

Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza kuri Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri umunyeshuri wigenga wahakoreraga ikizamini cya leta bamufatanye telephone mu cyumba cy’ibizamini.

Uyu munyeshuri munyeshuri waruri gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, bamusanganye telephone ari kureba ibibazo n’ibisubizo mu Isomo ry’ubukungu (Economics).

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi niwe wemeje aya makuru.

At “Uriya munyeshuri yafashwe Koko yashyikirijwe RIB, ubwo ibindi RIB iracyakora iperereza ngo irebe neza uko byagenze.”

Kanamugire Camille ushinzwe amashuri y’uburezi bw’ibanze n’amashuri y’ubumenyingiro, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru yamugezeho RIB iri kubikurikirana.

Ati “Twabyumvise ariko twe n’inzego zibishinzwe turi kubikurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Biravugwa ko uyu munyeshuri yafashwe ku wa 31 Nyakanga 2023, Bigaragara ko icyo kimlzamini bagihawe kuri WhatsApp iriho abantu 19, bigaragara ko bagihawe ku wa 30 Nyakanga 2023.

Uwagatanye ikizamini abuga ko uwamuhaye ikizamini ari Umwalimu wabo ariko ntamakuru arambuye araboneka.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!