Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali:Umunyamasengesho aguwe gitumo asambanya umugore wa bandi

Kigali:Umunyamasengesho aguwe gitumo asambanya umugore wa bandi

Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Jali akagari k’Agateko umudugudu wa Rwankuba.

Mugitondo cyo kuri uyu kabiri tariki ya 01/08/2023 ahagana saa kumi n’ebyiri (06h00) za mugitondo,hamenyekanye inkuru y’umugabo witwa NDIBWAMI Evariste ,uyobora icyumba cy’amasengesho mu itorero rya ADEPR Kimisagara ahazwi nka National muri Paruwasi ya Muhina.

Umunyamasengesho NDIBWAMI Evariste waguwe gitumo asambanya umugore w’abandi.

Aho yasanzwe mu nzu ya MUKASHYAKA Claire waturutse mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona, aje acitse umugabo bashyingiranywe ,anamutwaye amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atanu( 2,500,000frw.)

Aya mafaranga Mukashyaka Claire amaze kuyatwara yaje kuyubakamo inzu mu kagari k’Agateko muri uyu mudugudu wa Rwankuba.

Mukashyaka Claire yatorotse umugabo aza kwibanira n’uyu munyamasengesho wo mu itorero rya ADEPR.
Uyu munyamasengesho yabigezeho abinyujije mubuhanuzi yahanuriye uyu Mukashyaka Claire ko umugabo we bataberanye kandi yabitumwe n’Imana!, ko uwo baberanye ariwe.Ibi byavuzwe na Mukashyaka Claire mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Mukashyaka Claire wataye umugabo akajya kwibanira n’umunyamasengesho wo muri ADEPR Paruwasi ya Muhima

Kugirango bafatwe umugabo wa Mukashyaka yavuze ko yapereje amakuru y’aho umugore we aba akaza mu ijoro saa munani baryamye agashyiraho ingufuri ku miryango yombi akabakingirana, agahamagara ubuyobozi bw’umudugudu, dore ko ngo ikirego cyari kiri mu bugenzacyaha(RIB).

Abanyamakuru bagera ahabereye iki kibazo basanze Polisi ya Jali yahageze barabafungurira babambika amapingu babajyana kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana.

Ibyo umugore yibye umugabo we
Urupapuro asaba imbabazi
Abaturage batunguwe nokubona Umunyamasengesho yatwaye umugore wa bandi muburiganya!

Src:hanganews

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!