Rayon sports itangiriye kuri Gasogi, ku munsi wa 9 Rayon sports izahura na APR FC

Mu gihe hari hashize iminsi abanyarwanda bategereje ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangira, ubu byamaze kumenyekana uko amakipe azahatana mu mwaka wa Shampiyona 2023-2024.

Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa ku italiki 18/08/2023, aho izatangirira i Kigali kuri Pele Stadium 🏟

Ikipe ya Rayon izatangira ihura n’ikipe ya Gasogi United.

Iyi shampiyona iteye amatsiko kuko nyuma y’imyaka isaga 10, APR FC idakinisha abanyamahanga izaba igaragaza isura nshya kuko yabaguze.

Amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Police FC, na AS Kigali na Mukura afitiwe amatsiko nyuma yo kwiyubaka bikomeye zigura abanyamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!